Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Urartu FC muri Armenia, Niriarike Salomon yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe.
Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi yatandukanye na FC Pyunik nayo yo muri iki gihugu ahita asinyira Urartu FC umwaka n'igice.
Amakuru avuga ko ubwo yasinyiraga iyi kipe nta mafaranga yahawe ahubwo bemeranyijwe umushahara, hanyuma y'amezi 6 yabona ikipe imwifuza akaba yakwigendera nta yandi mananiza ndetse na Urartu FC yaba ikimukeneye ikamugura maze uwo mwaka basinyanye akaba ari bwo utangira kugira agaciro.
Uyu myugariro wari mu biganiro n'amakipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ikipe ye yamaze gutangaza ko yamaze kongera amasezerano.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga z'iyi kipe, yagize iti"myugariro n'ikipe bamaze kongera amasezerano."
Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvuga n'uyu mukinnyi, yavuze ko hari ibyo ahuguyemo k'uburyo bitamworohera gutangaza byinshi kuri iri sinya rye ariko yemeza ko koko yamaze kongera amasezerano.
Uyu myugariro ari mu Bubiligi aho ari kumwe n'umuryango we. Mu mezi 6 amaze muri iyi kipe yayifashije kurangiza k'umwanya wa 2 muri shampiyona babona itike yo kuzakina ijonjora rya UEFA Europa Conference League.