N'golo Kante yasabye ikintu gitangaje abakunzi b'umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu benshi bavuga ko Kante ariwe mukinnyi wicisha bugufi kurusha abandi ku isi kubera ibyo akora birimo no gukora isuku mu bwiherero bwo ku musigiti asengeraho.

Kante w'imyaka 30 yanze akayabo Chelsea yashakaga kumuhemba kubera gucuruza isura ye avuga ko akeneye ko bamuhemba umushahara usanzwe gusa.

Uyu mukinnyi kandi yagize isoni zo kwifotoreza ku gikombe cy'isi yafashije Ubufaransa gutwara mu mwaka wa 2018 mu Burusiya.

Kante aracyatwara akamodoka gashaje yaguze karakoze ubwo yari ageze muri Leicester city kandi ahembwa asaga ibihumbi 150 by'amapawundi ku cyumweru.

Aganira n'abanyamakuru mbere y'umukino Ubufaransa buzahura n'Ubudage muri Euro 2020 kuwa Mbere,Kante yagize ati 'Ndi umuntu usanzwe.Si ngombwa kunyita ko ndi umuntu mwiza.Ndi umukinnyi nk'abandi bose.

Mbona rimwe na rimwe bikabije.Ntabwo bikwiriye.Hari abandi bakinnyi benshi bameze gutyo mu mupira w'amaguru.'

N'golo Kante ari mu bakinnyi bakundwa na benshi mu mupira w'amaguru ndetse n'abakinnyi bagenzi be kuko ubwo batwaraga igikombe cy'isi bamuhimbiye indirimbo yo kumusingiza gusa abasaba kurekera aho.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/n-golo-kante-yasabye-ikintu-gitangaje-abakunzi-b-umupira-w-amaguru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)