Myugariro wa APR FC ntakozwa ibyo kongera amasezerano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa APR FC ukina ku ruhande rw'ibumoso, Niyomugabo Claude ntakozwa ibyo kongera amasezerano muri iyi kipe, ni nyuma y'uko atabonye umwanya uhagije wo gukina.

Niyomugabo Claude yinjiye muri APR FC mu mpeshyi ya 2019 avuye muri AS Kigali, mu myaka 2 yari ayimazemo akaba atarabonye umwanya uhagije wo gukina.

Mu gihe asoje amasezerano ye, amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu musore yanze kongera amasezerano kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina ndetse akaba atanizeye ko anongereye yazawubona.

Amakuru avuga ko umuhagarariye ushinzwe kumushakira isoko, Museveni Robert mu rwego rw'ahazaza h'umukinnyi we, na we adashaka ko yongera amasezerano ahubwo agomba kujya ahantu akina ku buryo yongera kuzamura urwego rwe akongera no guhamagarwa mu ikipe y'igihugu.

Rayon Sports ni imwe mu makipe yifuza uyu mukinnyi ngo ajye kuyifasha mu bwugarizi bwayo kuko ihafite ikibazo.

Niyomugabo Claude ntiyifuza kongera amasezerano muri APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-apr-fc-ntakozwa-ibyo-kongera-amasezerano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)