Icyo abaturage bavuga ku ruzinduko rw'Abakuru b'ibihugu b'u Rwanda na RDC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo byatewe n'uburyo abaturage babonye Abakuru b'ibihugu basabana, abayobozi b'Intara basabana nta rwikekwe, inzego z'umutekano zibarinze zisabana, abakora mu nzego z'iperereza bakorera hamwe.

Ni ibyishimo ku batuye umujyi wa Gisenyi babonye Perezida Kagame atwaye mu modoka Perezida Tshisekedi baganira bishimye, kuko uyu mubano bavuga ko bawitezeho byinshi birenze amasezerano yasinywe mu guteza imbere ubuhahirane, ahubwo no kubana neza kw'abatuye ibihugu byombi.

Mbananayo wari mu mujyi wa Gisenyi wabonye imodoka z'abayobozi agira ati “Twarabibonye turishima kuko tuzi ko Perezida wacu adushakira ibyiza. Twizera ko baganiriye ibizatugirira akamaro, tukabana neza n'abaturanyi, tugakorana neza nta rwikekwe”.

Mbananayo avuga ko asanzwe akora akazi k'ubuyedi mu mujyi wa Goma ariko hari igihe ku mupaka bitagendaG neza Umunyarwanda agahohoterwa.

Ati “Byagiye bibaho Umunyarwanda ku mupaka agahohoterwa, tukakwa amafaranga n'ibyangombwa byo kutunaniza bitewe n'umwuka wabaga utari mwiza. Ubwo abayobozi babanye neza n'abakozi ku mupaka bazajya badufata neza kuko badufashe nabi bitashimisha abakuru b'ibihugu”.

Ku ruhande rw'abanyecongo bavuga ko bishimiye kwakira Perezida Kagame, ibi bikaba byararanzwe n'uburyo bahagaze ku muhanda baje ku mwakira ari benshi bavuga ngo “Urakoze”.

Basuye ahangijwe n
Basuye ahangijwe n'imitingito

Abanyekongo benshi, cyane abatuye umujyi wa Goma, kumva Perezida Kagame mu mujyi wa Goma byari ibintu bidashoboka, umujyi utinywa kubera umutekano mucye wa hato na hato, umujyi wegereye ishyamba ry'ibirunga rihoramo abarwanyi ba FDLR bashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda, bakunze kurangwa n'ibikorwa byo kwica no gushimuta, ibikorwa biheruka bikaba birimo urupfu rw'uwari Ambasaderi w'Ubutaliyani muri RDC, Atannasio.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bagira bati “Turishimye cyane kubera guhura kw'abakuru b'ibihugu kuko natwe abaturage tuzabyungukiramo. Hari abacuruzi bato bambukiranya umupaka buri munsi baje gucuruza i Goma natwe tukajya i Gisenyi, nk'uko Perezida wacu yagiye Gisenyi kureba Perezida Kagame na we akaza i Goma, turabibashimira”.

Issa ni umuturage wa Goma, avuga ko kubona Kagame mu mujyi wa Goma bigaragaza ubushake b'abakuru b'ibihugu mu kubana neza.

Ati “Guhura kwabo byadushimishije kuko bigaragaza ejo hazaza h'ibihugu byacu, kubona kagame yaje i Goma byatunyuze, azi umutekano mucye duhorana hano, kuba yahaje ni ikimenyetso gikomeye kuko ni ubwa mbere tumubonye. Izindi nshuro yahuye na Perezida Kabila byaberega ku mupaka ariko kuba yemeye kuza i Goma bigaragaza ubushake afite ku banyekongo”.

Perezida Kagame yakirwa na Tshisekedi i Goma
Perezida Kagame yakirwa na Tshisekedi i Goma

Abanyekongo batangariye umubano w'abakuru b'ibihugu byombi bavuga ko bidasanzwe ko abakuru b'ibihugu bagenderana iminsi ikurikirana.

Umwe mu nzego z'umutekano mu barinda Perezida Tshisekedi, yabwiye Kigali Today ko ibyo Perezida Kagame na Tshisekedi bamaze kugeraho iyo bikorwa ku gihe Perezida Kabila yari ku butegetsi, imitwe yitwaza intwaro mu Burasirazuba bwa Congo iba yararangiye, ndetse ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi bwari kuba bugeze kure.

Si abaturage basanzwe bishimye gusa kuko n'abayobozi bishimye, Guverineri Habitegeko Francis ari mu baherekeje Umukuru w'igihugu kwakira Perezida Tshisekedi i Rubavu ndetse yambuka n'umupaka ajya i Goma, abinyujije kuri Twitter yagize ati “Twahuye na Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru, Lt Ndima Constant, tuganira imibanire myiza, urujya n'uruza rw'abaturage, dushobora kwigana urugero duhabwa n'Abayobozi b'ibihugu byacu”.

Umwe mu bayobozi mu Karere ka Rubavu ati “Harakabaho u Rwanda na RDC, murakoze Perezida Kagame na Tshisekedi gukomeza ubufatanye bw'ibihugu u Rwanda na RDC bizana hamwe igihe cyose”.

Abaturage bishimiye umubano hagati y
Abaturage bishimiye umubano hagati y'Abakuru b'ibihugu byombi

Kagame ubwo yari imbere y'itangazamakuru yavuze ko kubana neza kw'ibihugu byombi abaturage bazabyungukiramo, urugero atanga ni aho abanyekongo bakiriwe mu Rwanda mu gihe cy'iruka rya Nyiragongo.

Na ho Perezida Tshisekedi avuga ko u Rwanda rwatekereje gutanga ubufasha bwakira abaturage ba RDC bahungiye mu Rwanda ibirunga mbere y'uko Perezida Tshisekedi abisaba.

Yagize ati “Nahamagaye Perezida Kagame musaba kwakira abaturage bacu bahungira i Rubavu mu gihe cy'iruka ry'ibirunga, nsanga yarangije gutanga amabwiriza yo kubakira”.

Basuye ahangijwe n
Basuye ahangijwe n'iruka rya Nyiragongo

Amasezerano yashyizweho umukono hagati y'u Rwanda na RDC ashobora kuba intangiriro mu bufatanye bw'ihugu byombi nk'uko bishobora gufasha akarere mu kunga umurunga w'ubumwe, kuko nyuma y'uruzinduko rwa Perezida Kagame mu mujyi wa Goma, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Burundi yahise ajya guhura na Perezida Tshisekedi.

Abaturage bari benshi ku mihanda
Abaturage bari benshi ku mihanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)