Mu mukino wa gishuti, APR FC yatsinze Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Kamena 2021 nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC yakinaga umukino wa gishuti n'ikipe ya kiyovu Sports hitegurwa isubukurwa rya shampiyona.

Rutahizamu Nshuti Innocent niwe wuguruye Amazamu ya Kiyovu VS

Nyuma yo gusubukura imyitozo ikipe y'ingabo  z'igihugu kuri uyu wa Gatandatu yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti, ni umukino wabereye kuri sitade Ikirenga, ikibuga ikipe ya APR FC isanzwe ikorera imyitozo.

Ni umukino wakinwe n'abakinnyi batahamagawe mu ikipe y'igihugu aho umutoza Adil yari yahisemo kureba urwego rwa buri mukinnyi.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye aho ikipe ya APR FC yahisemo kubanzamo aba bakinnyi Rwabugiri Umar ,Ndayishimiye Dieudonne, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu Buregeya Prince, Rwabuhihi Placide, Mushimiyimana Mihammed, Nsanzimfura Keddy, Itangisaha Blaise, Bizimana Yannick  na Usengimana Dany.

Ni umukino warangiye ikipe y'ingabo z'igihugu itsinze ikipe ya Kiyovu sports igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Nshuti innocent winjiye mu kibuga asimbuye muri uyu Mukino .

APR FC ikaba irimo kwitegura isuburwa rya shampiyona igomba gukomeza tariki ya 10 Kamena 2021 aho ikipe ya APR FC izakirwa n'ikipe ya Bugesera ku kibuga cyayo cya Bugesera ku isaha yi saa sita z'amanywa (12h00).

The post Mu mukino wa gishuti, APR FC yatsinze Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-wa-gishuti-apr-fc-yatsinze-kiyovu-sport-igitego-kimwe-ku-busa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-wa-gishuti-apr-fc-yatsinze-kiyovu-sport-igitego-kimwe-ku-busa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)