Ikifuzo cy'Imana ni uko uba igitambo kizima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Nuko bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose." Abaroma 12:1

Kuva kera Abisiraheli bava muri Egiputa, umuhango wo gutanga ibitambo wabagaho, na mbere yaho ibitambo byaratambwaga. Igitambo rero cyatambwaga bitewe n'icyo ari cyo: Hari igitambo cyatambwaga ari icyo gusaba imbabazi kubw'icyaha umuntu yakoze, igitambo cy'ishimwe, igitambo cy'uko bari amahoro, igitambo ko bejejwe, igitambo cy'uko Imana yarinze igihugu…Igitambo byavugaga ko ari amaraso ameneka y'inyamanswa, hanyuma umuntu akatura icyo atambiye igitambo.

Nagira ngo mbibutse ko Bibiliya itadusaba ibitambo bindi kuko igitambo kimwe cyatambwe, aricyo Yesu ku musaraba ariko mu Baroma 12:2 haravuga ngo ' Ndabinginga kubw'imbabazi z'Imana, mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana ariko kuyikorera kwanyu gukwiriye.' Hano bivuze ko Imana yifuza ko duhinduka ibitambo bizima, ntabwo yifuza ibitambo by'inka n'ibindi, ahubwo irashaka ko wowe uhinduka igitambo! Kamere yawe ukayizana ku musaraba, ukavuga ngo Mwami ndaje ndifuza gupfana na Kristo no kuzukana nawe.

Ubu buzima abantu benshi barabukwepa, kuko gupfa ku ngeso birahenda(biravuna, biragorana, bifata igihe!), abantu bagahitamo kujya kwikuzaho imikoshi n'imikasiro na karande, kandi ntanafate n'umwanya wo kwezwa no guinduka. Yego ndemera ko ibyo babigukorera bikakuvaho, ariko ukwiye gufata umwanya wo kwezwa, ukuzura Umwuka Wera ugapfana na Yesu ugahinduka ku ngeso, ugahinduka kuba umwana w'Imana. Yesu yaravuze ngo akabuto kataguye mu butaka ngo gapfe, gakomeza kubaho uko kari konyine ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.

Iyo twemeye gupfana na Yesu no kuzukana nawe, tubasha kwera imbuto Imana ishaka. Nitubasha gupfana na Yesu no kuzukana nawe, Imana izadukoresha iby'ubutwari. Birashoboka ko waba ukorera Imana ariko utarapfuye ku ngeso. Iyo umuntu akijijwe akizwa rimwe, akakira Yesu agatsindishirizwa ariko agatangira urugendo rwo kwezwa no gupfa ku ngeso. Aha niho akenshi bigorera: Abantu barakizwa bagatangira urugendo, ariko bagatinya kuzana izo ngeso ku Musaraba! Uzarebe impamvu abantu benshi batera imbuto, ni uko imbuto ari ikinyuranyo cy'ingeso za kamere.

Kuko, Imana ntiyaguha urukundo itanyujije mu bakwanga! Unyura ku bakwanga, Imana ikaguha urukundo ruva kuri yo ugakunda abanzi bawe. Ishobora kukunyuza ahantu hatari ikintu na kimwe gishimishije, ariko kikaguha ibyishimo bitava ku bifatika, bitava ku bwinshi bw'ibyo utunze, ahubwo biva ku Mana ubwayo. Birashobo ko Imana yaguha kwihangana, ariko wanyuze mu bigeragezo! Izo mbuto zose ni ikinyuranyo cy'imiterere ya kamere yacu.

Aha rero icyo Imana idusaba, ni ukwemera kuba ibitambo bizima bishimwa n'Imana, tukazana ingeso zacu ku musaraba. Hari igihe izo ngeso zitunanira kuzihindukaho, tugatangira kuzirata ngo': N'Imana irabizi ko turi abantu, ntimugakabye gukiranuka, buriya Imana irabizi ko ariko turi…

Yego mu mutima wa Yesu wabonamo umwanya, yakwakira akakubabarira ariko icyo agusaba ni uguhinduka. Bibiliya iravuga ngo 'Mwana w'umuntu we ko Imana yakweretse ikiza icyo ari cyo, icyo Uwiteka agushakaho ni iki: Ni ugukora ibyo gukiranuka, ni ugukunda kubabarira, ni ukugendana n'Imana wicisha bugufi' .

Icyo Yesu yakoze ku musaraba, kitwemerera cyangwa se kidusaba kwemera gupfana na Yesu tukagera ikirenge mu ke. Muribuka Yesu azamutse yikoreye umusaraba abagore barimo baramuririra, arababwira ngo niba murizwa no kunkunda mugende mwegure imisaraba yanyu kandi buri munsi! Byari bivuze ngo 'Njyewe uwanjye nywujyanye i Gorigota, ngiye kubambwa birangire ariko mwebwe mu nzira ijya mu i Juru ni ukwikorera umusaraba buri munsi mugapfa ku ngeso za kamere.

Umuririmbyi yararimbye ngo ingeso za wa mubi zihora zishaka kubyuka, uzirimbure uzice pe! mpore nihariwe n'ibya Yesu. Pawulo yatangiye avuga ngo ndashaka gukora ikiza ariko ikibi kikantanga imbere, ageze aho aravuga ati ndapfuye! Uyu mubiri untera gukora ibyaha, nzawukizwa n'iki? Ariko aza kwibuka ko muri Kriso ariho umuntu akirira agatsindishirizwa, agakora ubushake bw'Imana.

Umwigisha: Pastor Desire Habyarimana

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ikifuzo-cy-Imana-ni-uko-uba-igitambo-kizima.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)