Motari umuhanda yirirwagamo atwaye moto ubu arawirirwamo atanga amasomo yo kwirinda COVID (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

UKWEZI TV yasanze uyu mugabo mu muhanda wo ku Muhima mu Mujyi wa Kigali afite ibyapa bibiri, kimwe ahetse mu mugongo, ikindi agicigatiye mu ntoki cyo gifite na paji zitandukanye ziriho uko umuntu yakwirinda COVID-19.

Akibona umunyamakuru amwegereye yatangiye kumuha aya masomo ndetse ahindagura paji amubwira ati 'Dukomeze twirinde twambara neza agapfukamunwa, Twese hamwe biratureba irinde kuramukanya uhoberana cyangwa uhana ibiganza.'

Uyu Ndayisenga Albert watwaraga abagenzi kuri moto, avuga ko yinjiye muri ubu bukorerabushake bwo kwigisha abantu uko bakwirinda COVID-19 kuko yari amaze kubona ko Ighugu cye ari cyo u Rwanda cyugarijwe n'iki cyorezo.

Avuga ko yinjiye muri ubu bukorerabushake adatumbiriye igihembo ahubwo ko yifuzaga guha Igihugu cye umusanzu 'kuko nabonaga Igihugu cyacu kiri kujya mu bihe bidasanzwe.'

Avuga ko nubwo imibereho itamworoheye ariko ko hari umuntu washimye igikorwa cye akamusaba kujya amwamamariza ubundi na we akagira icyo amuha kugira ngo umuryango we utazicwa n'inzara.

Ngo ntateze gucika intege ngo abe yasubira kuri moto mu gihe icyorezo cya Covid na cyo kitaracika intege ngo gitange agahenge 'kugeza igihe tuzumva ko icyorezo cya COVID kitakiri ikibazo mu gihugu cyacu, narabyiyemeje kandi nzakomeza.'

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Motari-umuhanda-yirirwagamo-atwaye-moto-ubu-arawirirwamo-atanga-amasomo-yo-kwirinda-COVID-VIDEO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)