Menya ibisobanuro n'ibiranga abantu bitwa Moses – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Moses ni izina rihabwa umwana w'umuhungu rifite inkomoko mu Giheburayo ku izina Mosheh rikaba risobanura 'Umuhungu' (son) uretse ko hari n'aho risobanura 'uwakuwe mu mazi'.

Bimwe mu biranga ba Moses

Moses ni umuntu ukora ibintu byose ashingiye ku buhanga n'ibintu bisobanutse cyangwa bifatika yasobanurira n'undi wese akumva impamvu zabyo.

Ibyo bituma na we abaza ibibazo byinshi ndetse agakunda gusaba ibisobanuro ku kintu cyose umusabye gukora.

Akunda ibintu byo gutembera no gukora ubushakashatsi n'ubuvumbuzi,ibyo bigatuma amara umwanya munini ari wenyine.

Moses ni umuhanga ,azi gufata ibyemezo kandi ahora ashakisha uko yakwiga ibintu bishyango yunguke ubumenyi.

Ni umuntu ugira ibanga kandi uhitamo ikintu gikomeye kizatuma yubaka izina akaba ari cyo akora.

Ni umuntu uzi gushakisha udushya,azi gukunda, yita ku bantu ku buryo atapfa ku kukwirengagiza kandi akunda umuziki.

Ntabwo akunda ibintu byo gukorera ku gahato cyangwa gukora hari umuntu umuhagaze hejuru, arikoresha ntakunda umuntu umutegeka.Yishimira impano ze no kuzikuza kandi aba ashaka kugera ahantu kure hashoboka.

Ni umuntu ugira umujinya hafi udakunda ibintu bimuvangavanga nubwo adakunda kurakara iyo yarakaye wamuhunga.

Nubwo ari umuhanga, Moses biramugora kwisobanura bitewe nuko asa n'udashabutse, aba ashaka ko ibikorwa bye byivugira kurusha amagambo yavuga.



Source : https://yegob.rw/menya-ibisobanuro-nibiranga-abantu-bitwa-moses/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)