Meddie Kagere yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi ukinira Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere yaraye ageze mu Rwanda aho yitabiriye ubutumire bw'ikipe y'igihugu.

Uyu rutahizamu ari mu bakinnyi 34 Mashami Vincent yahamagaye kwifashisha mu mikino 2 ya gicuti na Centre Afrique.

Uyu rutahizamu ntabwo yahise aza kuko ikipe ye ku wa Kane yari ifite umukino wa shampiyona na Ruvu Shooting biba ngombwa ko aza nyuma yawo aho umukino wa mbere wa gicuti wabaye ku munsi w'ejo atawukinnye kuko ari bwo yaje.

Biteganyijwe ko azifashishwa ku mukino wa kabiri wa gicuti uzaba ku wa Mbere tariki ya 7 Kamena 2021.

Kagere Meddie yageze mu Rwanda
Azakoreshwa ku mukino wa kabiri wa gicuti



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-yageze-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)