Abanyamadini binjiye mu rugamba rwo kurandura burundu Malaria mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Agashami gashinzwe kurwanya Imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malariya muri RBC, Dr Hakizimana Emmanuel, yavuze ko mu myaka ibiri ishize iyi ndwara yagabanutseho 50 %, bitanga icyizere ko kuyirandura burundu bishoboka.

Ati 'Iyo urebye imibare ya 2019 ukayigereranya n'iya 2020 bigaragara ko twashoboye kugabanya Malaria ho 50 %. Ibyo biratanga icyizere ko twayigabanya tukanayitsintsura burundu dufatanyije n'inzego zitandukanye cyane cyane inzego z'ibanze zikorana n'abaturage umunsi ku munsi.'

Dr Hakizimana ariko avuga ko kuyitsintsura bisaba guhindura uburyo bwo kuyirwanya, kuko imibu iyitera nayo igenda yihinduranya.

Yakomeje agira ati 'Twamaze kubona ko kuryama mu nzitiramibu, gutera imiti imbere mu nzu bidahagije kugira ngo turandure burundu Malaria mu Rwanda. Tumaze kubona ko ya mibu yahinduye izindi ngamba isigaye igenda ikarumanira hanze, urumva rero birasaba ko tujya kuyirwanyiriza aho yororokera.''

Kubera ko Abanyarwanda bakunze gukenera amazi usanga bayareka mu bidomoro, hari n'imishinga itandukanye yifashisha amazi yo mu bishanga nk'ubuhinzi bw'imiceri, hari ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ububumbyi bw'amatafari… usanga ibyo byose rero biteza amazi imibu ishobora kororokeramo ikaruma abantu ikaba yabatera Malariya.'

-  Abanyamadini binjiye mu rugamba rwo guhashya Malaria

Muri urwo rugamba rwo kurwanya Malariya, abanyamadini bibumbiye mu rugaga rw'amadini mu kubungabunga Ubuzima mu Rwanda (RICH) biyemeje guhuriza hamwe imbaraga bunganira Leta mu kongera ubumenyi kuri Malariya no kunoza uburyo bwo kuyirwanya.

Ibi bikorwa binyuzwa mu mushinga wa RICH ifatanyamo na RBC ukorera mu mu turere umunani tugize Intara y'Amajyepfo.

Muri utwo turere RICH yahuguye abantu batandukanye barimo abakozi b'uturere, abayobozi b'amakoperative y'ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, abatwika amatafari n'abandi kugira ngo batange umusanzu wabo mu gusenya ubwororokero bw'imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malariya aho bakorera ibikorwa byabo kandi banabihugurire abandi.

Umukozi ushinzwe Ibidukikije ku Bitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara, Uwizeye Protégéne, uri mu bahuguwe yashimye ubumenyi bahawe.

Ati 'Aya mahugurwa yaduhurije hamwe nk'abantu bakora mu nzego zitandukanye nk'ubuhinzi, abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, abagoronome. Buri wese twasanze mu kazi ke ka buri munsi ashobora guteza indiri yororokeramo imibu itera Malaria.'

'Twigishijwe uburyo bwo kubyirinda, natwe tukaba tuzakomeza guhugura abandi baturage kugira ngo dufatanyirize hamwe kurwanya Malaria duhereye aho imibu yororokera kandi tunubahiriza izindi ngamba zo kuyirinda.'

Musenyeri Musabyimana Assiel, Umwepisikopi w'Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Kigeme nka rimwe mu matorero yibumbiye muri RICH, avuga ko ijwi ryabo ryumvwa vuba kandi rikizerwa n'abaturage ari nabo bayoboke b'amadini yabo, ku buryo nibarikoresha batanga ubutumwa bwo kwirinda Malaria nta kabuza izaranduka burundu.

Mu 2020, Abanyarwanda bagera kuri 1.828.107 barwaye Malaria, aba barwayi bakaba baragabanutseho 50% ugereranyije n'umwaka wa 2019. Intara y'Amajyepfo ari naho uyu mushinga ukorera, ni yo iza ku isonga mu kugira abarwayi benshi aho 588.890 bayirwaye mu 2020.

Abanyamadini biyemeje guhuriza imbaraga hamwe mu rugamba rwo kurwanya Malaria
Abakora mu nzego zitandukanye beretswe uko imibu yororokera mu Gishanga cya Rugeramigozi i Muhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamadini-binjiye-mu-rugamba-rwo-kurandura-burundu-malaria-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)