Marina, Mani Martin, Ben Adolphe Ft Platini,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuhanga ikoranwe, umwanya yahawe, amashusho ifite, amajwi uko akoze, kujyanishanya ibyanditswe n'injyana, ni iby'ingenzi bituma indirimbo ikundwa. INYARWANDA izo yabahitiyemo zikaba zujuje byinshi mu by'ingenzi nkenerwa.

Murizo ndirimbo nziza ukwiye kumva mu ba mbere harimo iya Ben Adolphe Ft Platini yitwa ABA EX ifite amashusho meza bigaragara, byagera ku majwi yakozwe n'umucuzi ukiri muto Element umaze kuba rurangiranwa bikaba ibindi.

Hari kandi indirimbo y'umukobwa ufite ijwi ryiza ubarizwa mu nzu ya The Mane akaba ari nayo ndirimbo ya mbere akoze nyuma yo gusaba imbabazi umuyobozi we Bad Rama yari yasezeyeho yitwa 'I am sorry' ugenekereje ni mbabarira.

Ntukwiye gucikwa kandi indirimbo y'umuhanzi Mani Martin w'ijwi ry'umwimerere ryiza bidashidikanywaho wahereye mu njyana zihimbaza Imana akaza kuzivamo akajya mu muziki usanzwe wibanda ku muco akaba yashyize hanze indirimbo 'Ingirakamaro' ya mbere kuri Album yitwa Nomade.

Umunyamakuru akaba n'umuhanzi umaze n'igihe kitari gito mu muziki no mu ruganda rw'imyidagaduro, Uncle Austin yashyize hanze indirimbo yitwa 'Slow'. Yumvikanamo amagambo meza y'urukundo atera imitoma umukobwa kakahava, ikaba ikoze mu njyana ibyinitsemo bucye (bunyonyobye) mu buryo butakuvuna.

Hari kandi indirimbo y'umuhanzi ukiri muto Chris Hat ariko ufite ejo hazaza heza w'ijwi ryiza, ni indirimbo yakozwe n'itsinda ritari rito kandi rishoboye. Yitwa 'Amahirwe', iyo uyumvise wumva ubaye nk'uhinduka kubera inkuru yayo yihariye ariko y'ubuzima bw'abakundana aba arahirira uwo akunda ko atazigera ava ku izima.

KANDA HANO WUMVE INDRIRIMBO SLOW YA UNCLE AUSTIN

">

KANDA HANO WUMVE INGIRAKAMARO YA MANI MARTIN IRI KURI NOMADE ALBUM

">

KANDA HANO WUMVE I AM SORRY YA MARINA (THE MANE)

">

KANDA HANO WUMVE ABA EX YA ADOLPHE NA PLATINI (ADO MUSIC).

">

 KANDA HANO WUMVE AMAHIRWE Y'UMUHANZI UKIRI MUTO CHRIS HAT

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106277/marina-mani-martin-ben-adolphe-ft-platini-uncle-austin-na-chris-hat-basohoye-indirimbo-nsh-106277.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)