Kirehe : Umugore aravuga ko Umuyobozi w'Umudugudu yamusabye ku 'kimaramafaranga' yakimwima akamwirukana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muturage ubu utuye mu Mudugudu wa Kibirizi mu Kagari ka Gahama, avuga ko yahoze atuye mu Mudugudu wa Ntugamo ariko akaza kwirukanwa n'umuyobozi wawo witwa Claude.

Uyu muturage witwa Yvonne avuga ko ari imfubyi yakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari umubyeyi w'abana babiri, avuga ko Umuyobozi yamuhimbiye ibyaha kugeza aho yirukanywe mu Mudugudu we.

Uko byagenze…

Yvonne yavuze ko mbere y'uko Claude amusaba ko baryamana, bahuriye ahabera cyamunara, maze Umuyobozi w'Umudugudu amubaza niba nta hantu amuzi, undi amusubiza ko bishoboka kuba hari aho yamubonye, kuko atari mushya mu Karere ka Kirehe.

Nyuma yaje gutaha ageze mu rugo atungurwa no kubona Mudugudu amuhamagaye kuri telefoni amubwira ko umugore we amushaka.

Yamurangiye aho amusanga, ageze aho yamurangiye niko kumusaba ngo 'Mpa igitandukanya umugore n'umugabo !'

Uyu mugore ngo yamubajije icyo gitandukanya umugabo n'umugore icyo ari icyo, nawe amwerurira ko ashaka ko baryamana na we, undi arabyanga ni ko kumubwira ngo 'Nta mahoro na macye uzagirira mu Mudugudu wange, nzakwirukana nk'uko nirukanye Nzamukosha.' [avuga undi mugore na we wirukanywe azira kwanga ko aryamana na we.]

Nyuma Mudugudu yaje gukoresha inama hafatwa icyemezo cy'uko Yvonne agomba kwirukanwa mu Mudugudu akajya gushaka ahandi aba ariko abaturage bo bakibaza igitumye yirukanwa kuko nta byaha cyangwa undi muziro yari azwiho.

Mudugudu yaje kumusaba ko yamwitaba iwe, asa nko kumuha amahirwe ya nyuma, agiyeyo yongera na bwo kumubwira ko niba atemeye ko baryamana nta mahoro azigera agira.

Icyo gihe yahawe preavis y'iminsi ine yo kuba amaze kuva mu Mudugudu, gusa avuga ko itahawe agaciro kuko yahise abimenyesha inzego zitandukanye.

Hageze igihe cyo kubarurwa ngo ahabwe icyiciro cy'ubudehe, ngo ntiyabaruwe abwirwa ko atari umuturage wo muri uwo Mudugudu.

Gusa yaje kwirukanwa kuko Mudugudu yakomeje kumuhatira kugenda, yimukira mu Mudugudu wa Kibilizi.

Tariki ya 3 Mata 2021, abonye ko bimaze gufata indi ntera yagannye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, (RIB) atangayo ikirego ndetse na dosiye iza kugana mu nkiko ni ubwo nyuma yaje kubwirwa ko dosiye yubitswe kuko nta makuru y'ukuri ayirimo.

Nyuma yasabye ko yahabwa dosiye bashinguye bavuga ko amakuru atari ukuri mu byo bise 'amatiku' asanga amakuru yatanzwe muri RIB atari yo ari mu Rukiko, ngo bavuze ko atigeze asabwa kuryamana na Mudugudu, ndetse ngo n'abatangabuhamya bari bajyanye yasanze banyuranyije n'ibyatangajwe muri RIB.

Ivonne avuga ko kugeza ubu nta rwego atamenyesheje ikibazo cye haba kuva ku Murenge kugera ku Karere ndetse n'inzego zitandukanye ariko ko atarahabwa ubutabera.

Yavuze ko yifuza ko yarenganurwa agahabwa uburenganzira nk'Umunyarwanda kuko kugeza ubu nta serivisi yaka ngo ayihabwe .

Umuseke waganiriye ni umwe mu basaza wagiye gutanga ubuhamya, avuga ko na we yatunguwe no kubona uyu mubyeyi w'abana babiri yirukanwa mu Mudugudu, ngo yatanze amakuru muri RIB, yashingirwaho amurenganura.

Umuyobozi w'Umudugu wa Ntungamo, Claude yabwiye Umuseke ko ibyo bamurega ari ugushaka kumuharabika, ko nta shingiro bifite ahubwo ko ari ikindi agamije.

Yavuze ko ikihishe inyuma yabyo ari uko yasabwe kuva muri uyu Mudugudu kuko yari asanzwe afite imico mibi yo kugenda amajoro.

Ati 'Ntabwo njye Mudugudu nirukana umuturage, simfite n'ubwo bubasha, ni ikibazo cyabaye bitewe n'uko uyu muntu yaje mu Mudugudu mu buryo butemewe, aza asaba icumbi mu gihe cya COVID-19, akajya agenda amajoro kandi bitemewe.'

Yavuze ko uriya mugore na mugenzi we bavuga ngo bagiye mu cyumba gusenga.

Ati 'Tumufata inshuro zigera muri ebyiri. Twe nk'ubuyobozi bw'Umudugudu, turicara na komite y'abantu batanu, twanzura ko icyiza ari uko yagenda aho kwica amabwiriza ya Covid-19 kandi acumbikiwe n'umuntu.'

Yakomeje agira ati 'Ibyo bintu yakoze ni ibintu byo kumparabika kugira ngo nanjye ansige icyasha.'

Mudugudu yavuze ko uyu mubyeyi yagiranye ikibazo n'umwana w'umusore uba aho yari acumbitse, aho yavugaga ko yamushinje ubujura bwo kwiba inkwi akajya kuzigurisha, basanga batakwihanganira ayo makosa, bari kumwe na komite y'umudugudu bafata icyemezo cy'uko agenda, hirindwa ko haba amakimbirane muri urwo rugo.

Umuyobozi Ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage mu Murenge wa Kirehe, Nzamukosha Clémentine yabwiye Umuseke ko hafashwe icyemezo cyo kwirukana uriya mugore hagamijwe kwirinda amakimbirane mu rugo yari acumbitsemo.

Ati 'Icyo nzi ku kibazo cya Yvonne, ni uko hari umubyeyi yari afite umwana w'umuhungu yabyaranye n'umugabo we wapfuye, uwo mubyeyi aza gushaka undi mugabo, umugabo yashatse yari Nyirarume wa Batamuriza, ahageze , asanga uwo mugore afite umwana w'umusore.

Hashize igihe uwo mugabo aza gushwana n'uwo muhungu w'umugore we, uwo mugabo atema uwo muhungu ahita ahunga, ahunze Yvonne yasigaye muri urwo rugo, asigarana n'uwo mugore wa Nyirarume, n'uwo mwana w'umuhungu nyuma uwo mwana w'umuhungu ananiranwa na Yvonne bakajya bashwana.'

Akomeza agira ati 'Umwe yabwira undi ko azamutema, bimera nabi, ajya mu Mudugudu birananirana, aza ku Murenge tubona bimeze nabi bashobora kuzicana, biba ngombwa ko muri urwo rugo dukuramo umwe ari we Yvonne kuko hatari iwabo.'

Yavuze ko bamusabye kujya mu wundi Mudugudu kugira ngo bahoshe amakimbirane.

Gusa nyuma Yvonne yababwiye ko icyo Umuyobozi w'Umudugudu yashakaga kugeraho yakigezeho ni ubwo atagihishuye ubwo.

Umuseke wagerageje kuvugana n'uwakiriye ikirego mu rwego rw'Ubugenzacyaha, mu Karere ka Kirehe witwa Hakizimana avuga ko ikirego bacyakiriye ndetse ko abatangabuhamya na bo bumviswe.

Kugeza ubu Yvonne avuga ko ikibazo akeneye guhabwa uburenganzira nk'Umunyarwanda.

Ivomo : Umuseke

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Umugore-aravuga-ko-Umuyobozi-w-Umudugudu-yamusabye-ku-kimaramafaranga-yakimwima-akamwirukana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)