Imbuto Foundation yahaye RBC inkunga y'ibikoresho byo kurwanya Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa 10 Kamena 2021, ku ishami rya RBC riherereye i Nyamirambo hafi ya CHUK.

Ibikoresho byatanzwe birimo telefone zigezweho za Mara Phone 206 zizahabwa abajyanama b'ubuzima mu koroshya uburyo bwo guhanahana amakuru hagati yabo na RBC.

Harimo kandi utwuma dupima umuriro 2.200, udupfukamunwa 133.500, umuti wica udukoko [Hand Sanitizer] uducupa 2.910 ndetse na 'Face Shield' zikoreshwa mu gukingira isura 2.400.

Ushinzwe imikoranire n'ibindi bigo muri Imbuto Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko iyi nkunga yatanzwe ku bufutanye n'inshuti za Imbuto ziri hirya no hino ku Isi.

Yongeyeho ati 'Iyi nkunga yari ikenewe kubera ko Covid-19 ntabwo irarangira, iracyariho kandi ntabwo tugomba kuyirengagiza. Dukeneye gushyira imbaraga twese hamwe uko dushoboye tugafatanya kwirinda, tukabwira abaturage ko Covid-19 igihari, abantu bose bakabimenya niyo mpamvu twebwe nk'Imbuto twumva ko tugomba gufatanya n'abandi mu kurinda ikwirakwira ryayo.'

Ukuriye Ishami ry'Ubuvuzi muri RBC, Dr Gatare Swaibu, yavuze ko bishimiye cyane inkunga bahawe na Imbuto Foundation igamije gufasha abajyanama b'ubuzima mu rugamba rwo kurwanya Covid-19 kuko ari bo bantu batanga ubufasha bw'ibanze mu kurinda ikwirakwira ry'iki cyorezo.

Ati 'Abajyanama b'ubuzima ni bo bantu ba mbere badufasha muri uru rugamba. Badufasha mu buryo butatu; ubwa mbere, bazenguruka imidugudu yose urugo ku rundi bashakisha uwaba afite ibimenyetso. Ubwa kabiri, badufasha gukora ubukangurambaga aho batuye hirya no hino mu gihugu batanga ubutumwa bujyanye no kwirinda icyorezo.'

'Uburyo bwa gatatu, badufasha mu byerekeranye no gutanga ubuvuzi, gutanga imiti ku muntu uwo ari wese uri mu mudugudu uba wagaragayeho iki cyorezo. Rero kubera ko bita ku barwayi nabo ubwabo bagomba kwitabwaho cyane cyane tubarinda kuba bakwandura.'

Dr Gatare yavuze ko Imbuto Foundation ari umufatanyabikorwa w'imena wa RBC kubera ubafasha butandukanye ibagenera mu bikorwa byinshi, aho imaze kubafasha kubaka ibigo nderabuzima bitandukanye harimo n'icya Tabagwe, cyatashywe na Perezida Paul Kagame mu 2020 ndetse ikaba iri kubafasha no kubaka inzu y'ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kabgayi.

Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, Imbuto Foundation yakomeje kuba hafi RBC iyigenera inkunga zitandukanye z'ibikoresho byo kurwanya Covid-19 ndetse iherutse no kuyiha imashini ebyiri zifashishwa mu gupima Coronavirus.

Kugeza ubu mu Rwanda abagera ku 27.548 banduye Coronavirus, 26,341 barayikize naho 365 imaze kubahitana.

hatanzwe kandi n'utwuma dupima umuriro 2.200
telefone 206 za Mara Phone zizahabwa abajyanama b'ubuzima hirya no hino mu gihugu kugira ngo horoshywe uburyo bwo guhanahana amakuru
Hatanzwe imiti yica udukoko 'Hand Sanitizer' ingana na 2.910
Dr. Swaibu Gatare (iburyo) yavuze ko Imbuto Foundation ari umufatanyabikorwa w'imena wa RBC kubera ibikorwa bitandukanye ibafasha
Hatanzwe na 'Face Shield' 2.400 zifashishwa mu gukingira isura y'umuntu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-yahaye-rbc-inkunga-y-ibikoresho-byo-kurwanya-covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)