Inkuru ibabaje : Big Boss mwakundiraga gusetsa kuri Youtube yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu rw'uyu mugabo wakundaga gutanga ibiganiro bisekeje kuri Youtube, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 06 Kamena 2021.

Bamwe mu bo mu muryango wa Habanabashaka Thomas alias Big Boss, bavuga yapfiriye mu Karere ka Ngororero ubwo yari ari aho asanzwe akorera akazi ke. Bavuga ko yapfuye ubwo yaburaga umwuka.

Mu minsi ishize yari arembeye mu bitaro bikuru bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu aho yari arwariye indwara bivugwa ko ari umuvuduko w'amaraso.

Icyo gihe yari yashyize hanze amashusho amugaragaza yambaye ibyuma bimwongerera umwuka asaba inkunga y'amasengesho ko arembye cyane.

Nyuma yo kuva mu bitaro, yatanze ikiganiro kuri Youtube, asobanura uko yari yafashe icyo gihe, avuga ko na bwo yabuze umwuka akikubita hasi.

Muri iki kiganiro na bwo yabivuze mu rwenya rwinshi ko yikubise hasi abari hafi ye bagakizwa n'amaguru kuko bumvise urusaku rwe ubwo yikubitaga hasi bakagira ubwoba kubera uburyo yari abyibushye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Inkuru-ibabaje-Big-Boss-mwakundiraga-gusetsa-kuri-Youtube-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)