Iburasirazuba: Abasaga 3000 bashegeshwe na Covid-19 bari gufashwa na Croix Rouge y'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage ni abo mu turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza na Nyagatare baratoranyijwe mu mirenge itatu muri buri Karere. Muri buri Karere hatoranyijwemo abaturage 641 buri umwe biteganyijwe ko azahabwa 180 000 Frw.

Ku ikubitiro babanje guhabwa ibihumbi 30 000 Frw yo kwikenura andi 150 000 Frw bakazayabwa nyuma bamaze gutegura umushinga bazayakoresha uzabafasha kwikura mu bukene, aya mafaranga bakaba bari kuyahabwa kubufatanye bwa Croix Rouge y'u Rwanda n'iy'u Bubiligi.

Irankunda Gisele utuye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma yasazwe n'ibyishimo nyuma yo kubona ubutumwa bugufi bwerekana ko yakiriye amafaranga 30 600 Frw yo kwifashisha mu gukemura ibibazo by'ibanze yasigiwe na COVID-19.

Uyu mugore yashimiye umuryango wa Croix Rouge y'u Rwanda avuga ko intego afite ari ukuyabyaza umusaruro akava aho yari ari ubutaha bakazasanga hari ikindi cyiciro cy'ubuzima bwiza arimo gitandukanye n'icyo yari arimo.

Karema Jean Claude ufite ubumuga we yavuze ko mbere y'uko haduka icyorezo cya Coronavirus yakoraga mu mikino y'amahirwe, kompanyi yakoragamo yaje gufunga imiryango atangira kubaho nabi ariko aza gushyirwa mu mubare w'abazagobokwa na Croix Rouge y'u Rwanda.

Ati ' Nkimara kumenya ko Croix Rouge y'u Rwanda igiye kudukorera igikorwa cyiza n'ubundi nari naratekereje ukuntu nshobora kongerera ubushobozi agashinga gato nari mfite, mu rugo twaguze inkoko zitanga inyama ariko zari nke zitajyanye n'uko tubyifuza, none aya mafaranga mpawe bwa mbere ngiye kuyifashisha mu gusukura aho ziba.'

Yavuze ko andi mafaranga ibihumbi 150 Frw azahabwa nyuma ariyo azakoresha mu kwagura umushinga we nibura akaguramo inkoko nyinshi zajya zimufasha kubona igitunga umuryango we.

Nyiramana Yulida ufite imyaka 80 we yavuze ko amafaranga yahawe agiye kuyakoresha mu kugura amabati agasana inzu ye iherutse kugwa mu mvura nyinshi iheruka.

Ati ' Ubu ngiye kubaka ubutaha Croix Rouge izaza nyereka inzu nziza nabaga mu gace gato kasigaye ariko wabonaga biteye isoni none ngiye kubaka.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibungo, Kazayire Consolée, yashimiye umuryango wa Croix Rouge y'u Rwanda ku nkunga ikomeye iri guha abaturage. Yavuze ko benshi mu bahawe iyi nkunga y'amafaranga bagizweho ingaruka n'iki cyorezo mu buryo bugaragara.

Uyu muyobozi yibukije abaturage ko iki cyorezo kigihari kandi kikica abantu ntaho cyagihe abasaba kukirinda no gukoresha neza inkunga bahawe.

Ati ' Aya mafaranga rero muhawe ntabwo ari ayo kujyana mu kabari ngo urare wasinze kuko Corona yaje ukaba umaze umwaka utanywa inzoga, ni ayo gukemura ibibazo by'ibanze, uyu munsi hari abadafite ubwiherero bumeze neza, buri wese arebe ikihutirwa yabanza gukemura harimo nka mitiweri n'ibindi.'

Uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d'Arc, yavuze ko igikorwa batangiye cyo gufasha imiryango itishoboye yagizweho ingaruka na COVID-19 kizakorerwa ku baturage bo mu turere tune.

Yavuze ko abakorerabushake babo babanje gufasha iyi miryango kwiga ku mishinga mito iciriritse izabafasha mu kwiteza imbere.

Ati ' Mu cyumweru gitaha buri mugenerwabikorwa azabasha guhabwa ibihumbi 150 Frw byo gutangira wa mushinga, tuzafatanya n'ubuyobozi kubafasha kuburyo biteza imbere amafaranga bazahabwa ntazabapfire ubusa.'

Uretse aba baturage 2565 bari guhabwa amafaranga, hari n'abandi 100 muri buri Karere batoranyijwe bagizwe n'abarwaye COVID-19, abapfushije abari bayirwaye ndetse n'abayirwaje buri umwe akaba yahawe ibihumbi 20 Frw yo kumufasha.

Croix Rouge y'u Rwanda kandi yanagize uruhare mu kubaka ubukarabiro ku bigo bitanu by'amashuri yisumbuye muri buri Karere. Yatanze kandi ibikoresho by'isuku muri aya mashuri birimo amasabune, Cotex ku bakobwa. Hari na koperative ebyiri zahawe inkunga y'arenga miliyoni muri buri Karere, ibi byose bikaba byaratwaye arenga miliyoni 110 muri buri Karere.

Abaturage bareba ubutumwa bugufi bubereka ko bohererejwe amafaranga
Abayobozi batandukanye bo muri Coix Rouge y'u Rwanda bitabiriye iki gikorwa cyo guha abagizweho ingaruka na COVID 19 amafaranga
Akanyamuneza kari kose ku baturage bahawe amafaranga
Abaturage bavuze ko bagiye kwiteza imbere nyuma yo gufashwa
Karema Jean Claude yishimiye amafaranga yahawe
Muhawenimana Jeanne d'Arc uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge mu Ntara y'Iburasirazuba yavuze ko mu turere tune bazakoresha arenga miliyoni 440 Frw
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w Umurenge wa Kibungo yasabye abaturage gukoresha neza amafaranga bahawe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abasaga-3000-bashegeshwe-na-covid-19-bari-gufashwa-na-croix-rouge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)