Ingabire yakabaye arusha abandi kumenya uburyo umuco wo kudahana udafite intebe mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu byo yatangaje muri icyo kiganiro, yavuze ko 'Umuco wo kudahana muri bimwe mu bihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari ukomeje kuba ikibazo cy'ingorabahizi.'

Ingabire yahisemo gukoresha iturufu yo kudahana abakoze ibyaha, nk'imwe mu ngingo yazamura ibitekerezo bye, kandi koko nibyo kuko kudahana abanyabyaha biramutse bibaye umuco mu gihugu, byaba ari ikibazo gikomeye.

Ikibazo ni uko ubusesenguzi yakoresheje [asobanura izo ngingo] budafite ukuri, ku buryo busa nk'aho ari ibihuha yumvise ahantu ariko atabifitiye gihamya.

Nk'ubu reka dufate urugero 'rw'ibihugu bimwe byo mu karere' yagaragaje ko byimakaje umuco wo kudahana.

Icyo twakwemeranyaho ni uko igihe cyose Ingabire atunze urutoki 'ibihugu byo mu Karere', aba ashatse kuvuga Leta y'u Rwanda. Muri politiki y'u Rwanda niho ari kugerageza kugira agaciro, ku buryo n'ibi bitekerezo bye ku ngingo yo kudahana abakoseje, ari cyo biganishaho.

Uretse kuba [gushinja Leta y'u Rwanda kwimakaza umuco wo kudahana] bidakwiye, ubwabyo ni ikinyoma cyambaye ubusa ndetse Ingabire ubwe yabihamya.

Mu myaka 11 ishize, Ingabire yatawe muri yombi nyuma yo gukoresha imvugo ihembera urwango n'amacakubiri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Icyo gihe yaragize ati 'Ndemera ko habaye Jenoside yakozwe n'intagondwa z'Abahutu zikayikorera Abatutsi. Uko ni ukuri, ababikoze bagomba kugezwa imbere y'ubutabera. Ariko nanone hari ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, birimo n'ubwicanyi bwakorewe Abahutu.'

Mu rubanza rwakurikiyeho mu 2012, Urukiko rwamuhamije ibyaha by'iterabwoba no guhakana Jenoside, akatirwa imyaka 15 nyuma yo kujurira, ariko aza kubabarirwa asohoka muri gereza atararangiza kimwe cya kabiri cy'igihano cye.

Kuri ubu uyu mugore ari mu buzima busanzwe, umuntu akaba atabura kwibaza niba adatangiye gutesha agaciro imbabazi yagiriwe, ku buryo atangiye no kwitiranya ibintu.

Nk'ubu niba Ingabire atekereza ko imbabazi yagiriwe arizo gisobanuro cy'uko u Rwanda rutabererekera abanyabyaha, yagakwiye kubisobanura neza. Naho ubundi umuco wo kudahana mu Rwanda urwanywa mu buryo bwose bushoboka, kandi nta muntu ubizi neza nka Ingabire.

Reka dukoreshe urundi rugero rushobora kubyumvikanisha kurushaho.

Mu 2011, kimwe mu bimenyetso bikomeye byashingirwaho mu gushinja Ingabire icyaha cy'iterabwoba, ni ubufatanye yari afitanye na Paul Rusesabagina. Kuba nyuma y'imyaka 10 Paul Rusesabagina nawe ari mu nkiko yiregura ku byaha by'iterabwoba, byakabaye ikindi kimenyetso cyereka Ingabire ko u Rwanda rutajya rwihanganira umuco wo kudahana.

Ingabire yakomeje gushyigikira bucece Rusesabagina ndetse n'umutwe we w'iterabwoba kugeza ubwo atawe muri yombi.

[Ibi byaterwaga n'uko] umutwe we wa FDU-Inkingi, wakomeje kwizera ko ibikorwa by'imitwe y'iterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, MRCD ya Rusesabagina na Twagiramungu, n'ingabo za FLN, bishobora kuvanaho Leta y'u Rwanda.

Iki cyizere kiraza amasinde ariko cyayoyotse nyuma y'uko iyo mitwe itsinzwe urugamba rw'intambara, ikananirwa gusobanura impamvu yayo mu buryo bwa dipolomasi, ndetse ikanatsindwa urubanza mu nkiko, ibyatumye Ingabire ahindura amayeri, agatangira kwigira umuvugizi w'amahoro. Ibi ariko ni amatakirangoyi adafite shinge na rugero, ndetse na bamwe mu bamushyigikiye barabyihamirije.

Ingabire kandi yavuze ko 'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwashyizweho kugira ngo rushinje abagize uruhare muri Jenoside, ariko uru Rukiko rukaba rwaraciriye imanza abakoreye ibyaha Abatutsi gusa.'

Icyo twakibaza kuri iyi ngingo ni ukumenya niba Ingabire yarabivuze yikinira cyangwa byari ukwirengagiza ukuri? Ruriya Rukiko rushinzwe guhana ibyaha bya Jenoside, kandi iyo Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo ari ikibazo cy'Urukiko kuba Ingabire yizera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri. Bitabaye ibyo se, ni iyihe mpamvu yatuma ashinja ingabo za RPA kugira uruhare mu cyaha zafashije kurandura â€" Jenoside?

Birasa nk'aho ntacyo yize.

Ingabire wahanwe mu nkiko z'u Rwanda yakabaye azi neza ko u Rwanda rutabererekera abanyabyaha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabire-yakabaye-arusha-abandi-kumenya-uburyo-umuco-wo-kudahana-udafite-intebe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)