Imitoma 7 y'ukwa buki: Amafoto 35 y'umunsi ud... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubukwe n'ubwo wabukorana n'abagore barenga miliyoni ariko umunsi w'ubukwe bwa muntu uba umwe niko benshi bavuga kandi ni nako kuri kuko n'urubavu rwa muntu ruba ari rumwe. Meddy na Mimi kuwa 22 Gicurasi 2021 ni wo munsi bombi berekeyeho ibirori bidasanzwe inshuti, abakunzi babo by'umwihariko imiryango yabo, banahuza imico n'ibisekuru by'ibihugu bibiri bya Afurika icya Ethiopia n'icy'u Rwanda.

Mu gihe Meddy na Mimi bari mu kwezi kwabo kwa buki ni nako bakomeza gusangiza ababakurikira amafoto meza y'ibirori byabo by'agatangaza, bakanabwirana amagambo meza y'urukundo yuje imitoma. INYARWANDA yabateguriye imitoma 7 aba bombi bamaze guterana nyuma y'imyaka ine bamaranye bakundana ndetse n'iminsi 12 bamaranye babana, tunabakusanyiriza amafoto 35 yaranze ibirori byabo..

Mimi yabwiye Meddy mu cyongereza ati "All my smiles start with you." Ugenekereje mu kinyarwanda yaragize ati "Ibitwenge byanjye byose byazanwe nawe." Arongera abwira Meddy ko bazahorana ati "Nzahora ndi umufasha wawe" (Forever Your Lady).

Meddy nawe abwira Mimi ati "Umwamikazi mwiza w'umutima mwiza ndagukunda mutegarugori."(A beautiful Queen with a beautifull heart I love you Woman). Meddy yongera kumwitirira umwamikazi wo mu bwami bwo hambere bwa Ethiopia ukomokaho abo mu bwoko bw'aba Habesha agira ati "Umwamikazi wanjye Sheba."(My Queen of Sheba).

Meddy na none yishimiye bitavugwa kubyinana n'umufasha we ati "Dance with you."  Asa n'uwemeza ko ntako bisa yongera kumuratira bose agira ati "Umugeni wanjye."(My happy Bride). Akomeza amutaka ubwiza ashima Imana yamumuhaye yongeraho ko ari we rubavu rwe rw'ubuzima.

Ikigaragara ni uko ibyo abakunzi b'aba bombi bagiye babona cyangwa bazi kuri Meddy na Mimi mu myaka ya mbere yo ari bicye kuko aba bombi bahishiye byinshi bidasanzwe mu rukundo ababakurikira bishobora no kuzahindura ibyo benshi basanzwe bazi kuri Meddy yaba mu miririmbire ye n'injyana.

Ihere ijisho amafoto 35 twabakusanyirije yaranze umunsi umwe rukumbi wa Meddy na Mimi

Mu byishimo byuje inseko nziza y'aba bombi Umwamikazi Sheba (Mimi) n'Umwami w'intare (Meddy)

Meddy na Mimi barebana akana ko mu jisho 

Afashe ku matama umugabo we, uwo yatwaye byose akamwegurira byose, Meddy

Meddy n'abahungu bamugaragiye barimo K8 Kavuyo, Emmy, Adrien Misigaro, Innocent na Ganza ndetse Mimi n'abakobwa b'ubwiza budasanzwe basa nk'impanga b'abanya-Ethiopia.

Meddy, The Ben, King James, K8 Kavuyo, Emmy, Shaffy, Adrien Misigaro, Ganza, Innocent n'abandi bari bitabiriye ibi birori by'akataraboneka.

The Ben yari yizihiwe anikura ikote aryoshya mu byishimo bidasanzwe ibirori by'impanga ye n'umuvandimwe mu muziki, K8 Kavuyo nawe byari byamurenze n'inseko ya Emmy ihinguka gacye.

Meddy n'abahungu bamugaragiye mu mwambaro w'umwihariko wa gakondo y'abanyarwanda n'indorerwamo z'umukara kamwe mu dushya tudasanzwe mu misango yo gusaba.

Mimi w'ubuzima bw'iteka bwa Meddy nk'uko Meddy yamubwiye mu mutoma ugira uti "Wife for Life."Meddy yari aberewe cyane ku munsi w'ubukwe bwe

Sossena Assefa (Mehfira) na musaza we amuzanye kandi agiye kumutanga by'iteka mu buzima n'ibiganza bya Meddy bahuye bagahuza byose bakemeranya gusangira ubusigaye bwose iteka yaba ubwo mu isi no mu ijuru

Miss Grace Bahati hamwe n'umuryango mushya w'abiyemeje kubana ubuziraherezo, Meddy na Mimi

Adrien Misigaro n'umugore we

Meddy n'abasore bari bamugaragiye mu bukwe bwe na Mimi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106257/imitoma-7-yukwa-buki-amafoto-35-yumunsi-udasanzwe-mu-buzima-bwa-meddy-na-mimi-106257.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)