'Igisupusupu' yatawe muri yombi akurikiranywe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yahaye inyaRwanda.com yasobanuye byinshi ku byaha Igisupusupu akurikiranyweho, aho ibyo byaha yabikoreye, n'uburyo habaye ubufatanye n'abaturage kugira ngo afatwe. Yagize ati "Ni byo yatawe muri yombi uyu mugabo bita Nsengiyumva Fronsois akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri kimwe cyo gusambanya umwana w'imyaka 13 ndetse no gukoresha umwana imirimo ivunanye aho yamukoreshaga nk'umukozi wo mu rugo".

Yakomeje agira ati "Byabaye tariki 18 z'ukwa Gatandatu mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro, Akagali ka Rubona mu mudugudu wa Rubaya, hanyuma amaze kumenya ko byamenyekanye aratoroka, hanyuma uyu munsi aza gufatirwa muri Kiramuruzi ku bufatanye n'abaturage baduhaye amakuru. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya Kiramuruzi. Iperereza rirakomeje kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha".


Gucuranga umuduri byamugize icyamamare bimugeze i Kigali

"Icya mbere cyo gusambanya umwana kuko umwana ari munsi ya 14 aramutse agihamwe n'urukiko igihano ni burundu, ikindi cyaha cya kabiri yahabwa igihano hagati y'imyaka icumi na 15 hakiyongeraho ihazabu y'amafaranga miliyoni 10 na 15.''

Nsengiyumva François [Igisupusupu] ni umwe mu bahanzi bamamaye cyane mu muziki nyarwanda ndetse ari mu baririmbye mu gitaramo cy'imbaturamugabo cyari kirimo umuhanzi nimero ya mbere mu Karere k'Afrika y'Iburasirazuba, Diamond Platnumz. Azwi cyane ndirimbo zitandukanye zirimo 'Mariya Jeanne yakunzwe n'abatari bake, 'Icange Cange', 'Rwagitima' n'izindi zitandukanye.

Mu mwaka wa 2009 ni bwo yatangiye gucuranga umuduri nk'umwuga akajya azenguruka mu masoko no mu tubari dutandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Gatsibo. Avuka mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo ari naho yafatiwe.


Igisupusuou yatawe muri yombi

INKURU WASOMA: Nsengiyumva arayoboye! Alain Muku ati 'ntibisobanutse', Meya wa Gatsibo ati 'ni ishema ku karere n'ubwo ahenze turashaka kumushimira'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107096/igisupusupu-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-ibyaha-birimo-gusambanya-umwana-wimyaka-13-107096.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)