Huye : Ishuri abana bigaga bicaye hasi ubu byarakemutse ndetse na mudasobwa barayikirigita #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Kanama 2019 ikinyamakuru UKWEZI cyasuye iri shuri gisanga hari abanyeshuri biga bicaye hasi kubera ikibazo cy'ibyumba bitari bihagije.

Uretse abigaga bicaye hasi abandi bigaga bicaye ari bane cyangwa 5 ku ntebe. Iri shuri kandi icyo gihe, abahigaga bari bamaze igihe kirenga umwaka batiga isomo ry'ikoranabuhanga kuko amashanyarazi y'izuba bakoreshaga yari amaze umwaka apfuye.

Icyo gihe ubuyobozi bw'akarere ka Huye bwadutangarije ko bugiye gukurikirana ibi bibazo bigashakirwa umuti mu gihe cya vuba.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, ubwo umunyamakuru wa UKWEZI yongeraga gusura iri shuri yasanze ibi bibazo uko ari bitatubyarakemutse.

Uwiduhaye Belyse, wiga mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza, avuga ko ubu kwiga bitakimugora nka mbere.

Ati 'Mbere twicaraga ducucitse kuko nta ntebe nyinshi twari dufite. Kenshi na kenshi byatubuzaga kwandika kuko twabaga twicaye ku ntebe turi batatu. Uyu munsi turicara dutandukanye kubera ko intebe ziyongereye turandika bitatugoye'.

Mu rwego ku gukemura ikibazo cy'ubucukike mu ishuri kuri G.S. Gafumba, Leta yahubatse ibyumba by'amashuri bishya 12, banahabwa intebe zihagije ku buryo abana basigaye bicara ku ntebe ari babiri aho bikabije bakaba batatu.

Amabwiriza y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubumenyi, uburezi n'umuco UNESCO asaba ko mu cyumba cy'ishuri abanyeshuri batagomba kurenga 45. Kuri iri shuri rya GS Gafumba ikibazo cy'ubucukike kitarakemurwa hari ubwo abana bigaga barenze 60 mu ishuri.

Pasiteri Philemon Uwihanganye, Umuyobozi wa G.S Gafumba avuga ko ibibazo iri shuri ryari rifite ari byo byatumaga abahiga badatsinda neza. Atanga icyizere ko abahiga bagiye kujya batsinda neza cyane ko bagiye no kujya biga mudasobwa.

Yagize ati 'Umuriro watugezeho twawubonye, uzakemura bya bibazo nababwiraga byo kwigisha ikoranabuhanga. Mudasobwa turazifite iz'abanyeshuri 166 n'eshanu zo mu biro. Ariko twiteguye ko bazaduha izindi nitumara kubona ishuri mpahabwenge (smart classroom).

Akomeza agira ati 'Ntabwo twabonaga abana bo muri primaire bajya muri boarding (boarding ni amashuri yisumbuye acumbira abanyeshuri). Kubera ko hari ibibazo bageragamo bari gusubiza ikizamini cya Leta ukabona hari ibyo batize kubera cya kibazo nababwiraga cy'uko nta koranabuhanga bigaga. Nk'ibibazo byo muri science byabatsindaga bigatuma n'iryo somo ritudindiza mu mitsindire y'abana'.

Iri shuri ryazaga mu bigo 20 bya nyuma mu karere ka Huye, gusa ngo ryigeze kugira umwana wa mbere mu isomo ry'ikoranabuhanga mu murenge ubwo imirasire y'izuba bigeze kugira yari itarapfa.

Uwihanganye avuga ko bafite icyizere ko ubwo babonye umuriro w'amashanyarazi, n'ikibazo cy'ubucukike kikaba cyarakemutse bagiye gukora cyane ku buryo bazajya baza mu bigo bitsinda neza.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko imwe mu mpamvu zatumye hakorwa umuyoboro w'amashanyarazi wa kilometero 16, wakozwe mu gihe cy'amezi 3 ukuzura utwaye miliyoni 378 z'amafaranga y'u Rwanda harimo kugeza umuriro ku ishuri rya GS Gafumba ryigamo abana 1200.

Ati 'Abana 1200 biga kuri GS Gafumba babonye umuriro w'amashanyarazi, igikurikiraho ni ukwiga bakaziteza imbere bo n'imiryango yabo'.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ubucukike mu mashuri mu karere ka Huye huzuye ibyumba bishya by'amashuri 393 n'ubwiherero 467. Muri ibi byumba harimo etaje 9 zigizwe n'ibyumba 72 zubatswe mu mirenge itandukanye.

Meya Sebutege ati 'Intego dufite ni uko nibura mu ishuri abana baba bari hagati ya 35 na 40, nubwo bitewe n'agace n'umubare w'abana bahari hari aho usanga barenga 45 mu ishuri ariko nibura abana baricara kuko ibyo byumba byagiye bishyirwamo intebe bigafasha abana kwiga neza'.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ingendo ndende hagiye hanahangwa amashuri mashya, aho mu karere ka Huye hubatswe ibigo bishya by'amashuri bigera ku 9.

Ibigo 4 byongerewe ubushobozi bishyirwaho uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12, kugira ngo abanyeshuri bahakomereze amasomo. Si ibyo gusa kandi hanubatswe amashuri abiri y'imyuga rimwe mu murenge wa Ruhashya irindi mu murenge wa Gishamvu. Aya mashuri azatangirana n'umwaka utaha w'ingengo y'imari.

Meya Sebutege ati 'Huye nk'igicumbi cy'uburezi twifuza ko twashyira imbaraga mu guteza imbere uburezi. Ibyo bikajyana no kongera umubare w'ibyumba by'amashuri, no kongera umubare w'abarimu. Abanyeshuri bige amasaha ahagije nk'uko ateganyijwe ku ngengabihe. Abanyeshuri ni ukubasaba kwiga neza, gufata neza amashuri, ababyeyi turabasaba kohereza abana babo ku mashuri, hanyuma abarimu nabo ibyo bigiye, umwuga bakora ni ukuwukora neza kugira ngo tugire Umunyarwanda ushoboye kandi ufite ubumenyi'.

Muri rusange ku rwego rw'igihugu mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ubucukike mu mashuri hubatswe ibyumba ibihumbi 22 by'amashuri.

JPEG - 56.7 ko
Mbere bamwe bigaga bicaye hasi
JPEG - 47.4 ko
Abandi bigaga bicaye bacucitse ku ntebe

Ernest NSANZIMANA

UKWEZI/HUYE



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Ishuri-abana-bigaga-bicaye-hasi-ubu-byarakemutse-ndetse-na-mudasobwa-barayikirigita

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)