Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka mu mpinduka nshya muri RDF -

webrwanda
0

Izi mpinduka zakozwe mu nzego nkuru z’Igisirikare cy’u Rwanda, zatangajwe kuri uyu wa 4 Kamena 2021.

Mu bandi bahawe imyanya harimo Lt General Jean Jaques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere mu gihe General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

Lt General Muganga yasimbuye Lt General Jean Jacques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo Zirwanira mu Kirere mu gihe uyu na we yasimbuye Major General Emanuel Bayingana wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINADEF.

Lt General Muganga yari Umuyobozi w’Ingabo muri Kigali n’Uburasirazuba

Lt General Muganga wari umaze igihe kirekire ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu basirikare bakuru barwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umugabo ukunda kugaragara cyane no mu bikorwa bya siporo by’umwihariko umupira w’amaguru ndetse ni Chairman wa APR FC kuva muri Mutarama uyu mwaka, umwanya yagiyeho nyuma y’imyaka 15 abereye iyi Kipe y’Ingabo visi perezida.

General Major Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General, anagirwa Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka

Lt Gen Jean Jacques Mupenzi ni muntu ki?

Afite imyaka 53 kuko yavutse mu 1968, amaze imyaka irenga 30 mu gisirikare aho yayoboye za Batayo, Brigade na Diviziyo yaba mu gihe cy’intambara no mu gihe cy’amahoro. Yayoboye n’inzego zitandukanye mu Gisirikare cy’u Rwanda zirimo Ishuri rikuru rya Gisirikare.

Yakoze amasomo ya Gisirikare mu Rwanda, mu Karere no mu mahanga. Urugero ni muri Kenya aho yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (riri ahitwa Karen), yiga kandi mu bindi bihugu birimo u Bwongereza, Nigeria ndetse no mu Bushinwa.

Afite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo ya Gisirikare ndetse n’izindi zirimo iyo yakuye muri Kings College i Londres mu Bwongereza n’i Nairobi. Afite kandi Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri mu bijyanye n’Imiyoborere.

Yabaye kandi Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zagiye mu butumwa i Darfur.

Usibye amasomo ya Gisirikare, Gen Mupenzi yanitabiriye imyitozo ya gisirikare yatangiwe hirya no hino muri Afurika no mu Mahanga ndetse n’inama zamwongereye ubunararibonye mu kazi ke.

Ni umugabo wubatse, ukunda gukora siporo yo kwiruka ku maguru no gusoma ibitabo ku mateka ya gisirikare.

Lt General Jean Jaques Mupenzi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere

General Major Emmanuel Bayingana yigeze kuba Umucamanza

General Major Emmanuel Bayingana yahawe kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo avuye ku kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, umwanya yashyizweho ku wa 2 Nzeri 2019. Mbere yaho, yari Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS.

Amaze imyaka irenga 30 ari mu Gisirikare ndetse ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa Mbere Ukwakira 1990.

Nyuma y’aho igihugu kibohorewe mu 1994, yabaye mu nzego zitandukanye zirimo kuba yari umwe mu bacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse yabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha, aba umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, aba Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ku cyicaro gikuru cya RDF n’indi myanya itandukanye.

Yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Ghana ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishuri ritanga amasomo ya gisirikare ku ngabo zirwanira mu Kirere riri muri Leta ya Alabama ryitwa Maxwell Air Force Base.

General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, MINADEF



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)