Umunyezamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi - #rwanda #RwOT

Amakuru y'itabwa muri yombi rya Kwizera Olivier yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021.

Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald ni we wabajije RIB niba koko yataye muri yombi uyu mukinnyi umaze iminsi ahagaze neza muri Rayon Sports.

Uru rwego rwasubije ko ayo makuru ari impamo, yatawe muri yombi.

Mu butumwa bwa RIB yagize iti "Mwiriwe neza @oswaki, ni byo koko Kwizera Olivier yafunzwe, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze.''

Mwiriwe neza @oswaki, nibyo koko Kwizera Olivier yafunzwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze

â€" Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) June 4, 2021

Umunyezamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi akurikiranyweho kunywa ibiyobyabwenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyezamu-kwizera-olivier-yatawe-muri-yombi

Post a Comment

0 Comments