Gasabo : Umukobwa bakundanaga yaramwanze ananirwa kwihangana ahitamo kwimanika mu mugozi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore w'imyaka 25 yitwa Simbikangwa Jean Damascène akaba yabaga muri uriya Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali gusa akaba akomoka mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo.

Uyu musore wananiwe kwihanganira kwangwa n'uwo yari yarihebey, yiyahuye yimanitse mu mugozi, umurambo we ukaza kuboneka ku wa Gatatu tariki 09 Kamena 2021.

Umurango wa nyakwigendera ukimara kuboneka, wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma rya nyuma mu bitaro by'Akarere ka Gasabo byo ku Kacyiru.

Nduwayezu Alfred uyobora Umurenge wa Kinyinya, yavuze ko uriya musore yiyahuye arik agasiga yanditse urwandiko rugaragaza igishobora kuba cyamuteye kwiyambura ubuzima.

Nduwayezu yagize ati 'Mu kwiyahura kwe yasize yanditse amabaruwa avuga ko abitewe n'umukobwa bakundanaga.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-Umukobwa-bakundanaga-yaramwanze-ananirwa-kwihangana-ahitamo-kwimanika-mu-mugozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)