Abakinnyi 12 ba APR FC barimo inkingi za mwamba bari ku mpera z'amasezerano yabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma ya tariki ya 22 Kamena 2021, ubwo shampiyona y'u Rwanda ya 2021 izaba isojwe, abakinnyi benshi bazaba bari ku mpera z'amasezerano yabo, na APR FC abagera kuri 12 bazaba basoje barimo n'abo iyi kipe igenderaho.

Gusoza amasezerano ni kimwe no kuba ikipe yakongerera umukinnyi amasezerano ni ikindi. Nk'uko twabigarutseho mu nkuru y'abakinnyi basoje amasezerano muri Rayon Sports, na APR FC hari abakinnyi iyi kipe izarekura nyuma y'uyu mwaka w'imikino.

Benshi mu bakinnyi basoje amasezerano yabo muri APR FC, ni abayigiyemo mu mpeshyi ya 2019 ubwo iyi kipe yari imaze kwirukana abagera kuri 16.

Ku ikubitiro umunyezamu Rwabugiri Umar winjiye muri iyi kipe avuye muri Mukura VS mu mpeshyi ya 2019, nyuma y'iyi shampiyona azaba asoje amasezerano ye, yaje ari umu nyezamu wa mbere ariko yaje gutakaza uyu mwanya ubu ni umunyezamu wa kabiri ndetse bishoboka ko atazongererwa amasezerano.

Rwabugiri Umar

Ahishakiye Heritier na we ubu ni umunyezamu wa 3 wa APR FC na we yinjiriye rimwe na Rwabugiri Umar muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu, we yari avuye muri Marines, yasinye imyaka 2 irimo kugana k'umusozo.

Umunyezamu Ahishakiye Heritier

Kapiteni w'iyi kipe, Manzi Thierry yasinyiye APR FC avuye muri Rayon Sports uyu na we akaba arimo gusoza amasezerano ye.

Manzi Thierry

Si uyu mukinnyi gusa, we na bagenzi be bavanye muri Rayon Sports ndetse basanzwe babanza mu kibiga barimo Mutsinzi Ange Jimmy bakinana mu bwugarizi, Niyonzima Olivier Seif na Manisimwe Djabel nabo bazaba basoje amasezerano yabo nyuma y'uyu mwaka w'imikino.

Niyonzima Olivier Seif
Manishimwe Djabel
Mutsinzi Ange Jimmy

Myugariro wo k'uruhande rw'ibumoso wavuye muri AS Kigali, Niyomugabo Claude na we ari ku mpera z'amasezerano ye muri APR FC, amakuru akaba avuga ko yifuza gutandukana n'iyi kipe kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina.

Niyomugabo Claude

Undi mukinnyi urimo gusoza amasezerano ye ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati iyi kipe yaguze muri Police FC, Mushimiyimana Mohammed akaba atarabonye amahirwe yo gukina, nyuma y'uyu mwaka ashobora kurekurwa n'iyi kipe.

Mushimiyimana Mohammed

Hari kandi abakinnyi babiri iyi kipe yaguze bavuye muri Kiyovu Sports, myugariro Rwabuhihi Aime Palcide na we utarabonye umwanya uhagije wo gukina, Nizeyimana Djuma usatira anyuze ku mpande, na we umuntu yavuga ko imyaka 2 amaze muri APR FC ibintu bitamugendekeye neza, ndetse byitezwe ko nyuma yo gusoza amasezerano ye iyi kipe yazamurekura.

Nizeyimana Djuma
Rwabuhihi Aime Placide

Rutahizamu Danny Usengimana na Nshuti Innocent basinyiye iyi kipe mu ntangiriro za 2019, bazaba basoje amasezerano yabo muri uku kwezi kwa Kamena.

Danny Usengimana byitezwe ko nyuma y'uyu mwaka w'imikino ashobora guhita asanga umugore we muri Amerika, bivuze ko atazongera amasezerano muri APR FC.

Nshuti Innocent

Nshuti Innocent ntabwo yabonye umwanya uhagije wo gukina muri iyi myaka ibiri, ariko umwanya yabonye wo gukina yagiye yitwara neza, akaba ashobora kongererwa amasezerano.

Danny Usengimana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-12-ba-apr-fc-barimo-inkingi-za-mwamba-bari-ku-mpera-z-amasezerano-yabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)