Gakenke: Umuganga yaguwe gitumo ari gusambana n'umwarimukazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, ni bwo uyu muganga yafatiwe mu rugo rw'uyu mwarimukazi ruherereye mu Kagari ka Murembe mu Murenge wa Cyabingo muri Gakenke.

IGIHE yamenye ko abaturage bo muri aka gace aribo batanze aya makuru nyuma yo kumenya ko uyu muganga n'uyu mwarimukazi bari gusambanira mu rugo rw'uyu mugore. Bahamagaye abashinzwe umutekano bari aho hafi bahita bajya kubafata.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyabingo, Mukeshimana Alice, yemereye IGIHE ko uyu muganga n'uyu mwarimukazi bose bafite abo bashakanye.

Ati 'Ni byo uwo mugabo yafatiwe mu rugo rw'abandi ariko njye sinakwemeza ko bari barimo gusambana kuko njye ntabwo nabafashe.'

Bamaze gufatwa bahise bashyikirizwa Ubugenzacyaha bakaba bari kuri Sitasiyo ya RIB mu gihe iperereza rikomeje.

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda mu ngingo ya 136 rivuga umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n'uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Gukurikirana icyaha cy'ubusambanyi ntabwo bishobora kubaho hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n'amategeko. Muri icyo gihe hakurikiranwa uwarezwe n'uwakoranye icyaha na we.

Bafashwe bakekwaho gusambana bashyikirizwa Ubugenzacyaha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-umuganga-yaguwe-gitumo-ari-gusambana-n-umwarimukazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)