Bugesera : Gusambanya abana n'amakimbirane yo mu ngo byiganje mu birego RIB yakiriye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'umusigire wa RIB Dr Murangira Thierry, yabwiye UKWEZI ko mu birego bari kwakira higanjemo ibirego byo gusambanya abana, ibirego by'amakimbirane yo mu ngo n'ibirego by'ibiyobyabwenge.

Muri iyi gahunda ya RIB yo kwegereza serivise abaturage batuye kure ya sitasiyo zayo iganiriza abaturage muri rusange, ikabasaba kwirinda ibyaha, ari nako ibashishikariza gutanga amakuru ku byaha.

Kuri iyi nshuro bitewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, RIB iri kuganiriza abayobozi bahagarariye abandi aho kuganira n'abaturage bose nk'uko yabikoraga iki cyorezo kitaragera mu Rwanda.

Dr Murangira ati 'Ikigamijwe ni ugushishikariza abaturage uruhare rwabo mu kwirinda ibyaha by'umwihariko icyaha cyo gusambanya abana, icyaha cy'ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu ngo n'icyaha cy'icuruzwa ry'abantu.'

Akomeza agira ati 'Muri rusange abantu icyo tubasaba ni ukwirinda ibyaha, cyane cyane icyaha cyo gusambanya abana. Abantu bareke umuco wo guhishira ibyaha, kiriya cyaha nticyungwa ; batange amakuru tukirwanye hari icyizere ko gishobora gucika.'

Kabera Enock uhagarariye abajyanama b'ubuzima mu murenge wa Juru avuga ko atari azi ko hari uburyo Isange One Stop Center ifasha umwana wasambanyijwe ntiyandure indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ikindi avuga ko atari aziko umuntu wakorakoye umwana agamije kwishimisha, afatwa nk'uwamusambanyije kabone n'iyo yaba atakoresheje igitsina.

Ati 'Icyo twahise dufata nk'umwanzuro, buri wese agiye kuba ijisho rya mugenzi we, kandi buri muntu wese akajya atangira amakuru ku gihe kugira ngo iki cyaha gise n'igicika burundu.'

Tamani Triphine, umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore mu murenge wa Juru avuga ko yari asanzwe yumva ko abana basambanywa ariko ngo ntabwo yari aziko biri ku ntera yabyumviseho.

Yagize ati 'Ikigiye gukurikiraho ni ugushyiramo imbaraga nyinshi tugasaba ababyeyi cyane cyane ababyeyi b'abagore, kuko burya nibo bagomba kuba hafi y'abana bakabaganiriza, umwana wagize ikibazo akabasha kukibwira mama we, dore ko akibwira mama we mbere y'uko akimbwira papa we.'

Rurangirwa Freddy, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Juru, yavuze ko kuba RIB yabasuye ikaganiriza abayobozi bahagarariye ku ngingo yo kwirinda ibyaha birafasha uyu murenge muri gahunda umazemo iminsi wise 'Umudugudu utagira icyaha'.

Yagize ati 'Muje nyuma y'iminsi myinshi natwe dutangiye gahunda y'umudugudu utagira icyaha, aho twagiye tugaragariza abaturage ibyaha bikunze kugaragara mu midugudu aho batuye, tugenda tujya inama tugaragaza ibihazi, abacuruza ibiyobyabwenge, abakekwa n'abacuruza utubari mu buryo bunyuranyije n'amategeko.'

Yakomeje agira ati 'Nkurikije isura nkuye hano, babwishimiye kuba hari urundi rwego (RIB) rushinzwe kubarenganura, mwumvise ko biyemeje kujya batangira amakuru ku gihe ntekereza ko dufatanyije nabo hari byinshi tuzageraho byo kubungabunga umutekano w'Abanyarwanda.'

Mu Rwanda icyaha cyo gusambanya abana ni kimwe mu byaha bihangayikishije kuko ubushakashatsi bwa Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango bugaragaza ko abana 70 614 batewe inda kuva mu mwaka wa 2016 Kugeza mu 2018.

Iyi mibare y'ubushakashatsi igaragaza ko Intara y'uburasirazuba yo ifite abana benshi batewe inda bangana na 19 838 bangana na 36.1%, Intara y'Amajyepfo ifite abana batewe inda bangana na 21%, Intara y'uburengerazuba ifite abana 15.2% batewe inda, intara y'Amajyaruguru ifite 16.5% naho Umujyi wa Kigali ukagira abagera kuri 11.2% .

Uretse icyaha cyo gusambanya abana ikindi cyaha kiganje mu baturage ni amakimbirane yo mu ngo. Ibi bigaragazwa n'ubwiyongere bukabije bwa gatanya.

Ikigo k'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko mu mwaka wa 2019 imiryango 8,941 mu Rwanda yemerewe n'inkiko gutandukana, ivuye ku 1,311 yariho muri 2017.

Ernest NSANZIMANA
UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Gusambanya-abana-n-amakimbirane-yo-mu-ngo-byiganje-mu-birego-RIB-yakiriye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)