Abana babaye amagufa gusa kubera inzara batunzwe n'ibyondo muri Madagascar #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa ku Isi-WFP/PAM ritangaza ko izuba ryinshi rimaze imyaka 40 mu majyepfo ya Madagascar riri guteza inzara n'ibintu bimeze nk'amapfa.

Umuyobozi wa PAM , David Beasley, aherutse kugendera ako karere, avuga ko, n mfashanyo ibonetse mu maguru mashya, abantu barenga ibihumbi 500 bashobora guhitanwa n'amapfa ndetse n'abandi basaga ibihumbi 800 bari kuhagana.

Avuga ko yababajwe n'ibyo yabonye muri Madagascar.

Yagize ati:' Abana basigaye ku ruhu n'amagufa gusa, imiryango irya ibyondo n'imbuto zo mu ishyamba bita Tamarind kubera nta kintu na kimwe cyo kurya gihari.'

Yabyise amahano ababaje abera mu karere kibagiranye.

Beasley yavuze ko ayo mahano yazanywe n'ihindagurika ry'ibihe, izuba ryinshi ryatumye abantu bimuka.

Asaba ibuhugu bikize gufasha abahatuye.

Mu mpera z'umwaka ushize, ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP byavuze ko abantu bo mu majyepfo ya Madagascar baryaga ivu.

AFP isubiramo amagambo y'umuhinzi Doday Fandilava Noelisona ugira iti: 'Turyita ivu [igitaka mu Kinyarwanda] ry'ubukiriro kuko rifasha mu kumira izo mbuto za 'Tamarind' zirura, mu kurwanya inzara.'

'Muri iyi minsi ntitubona ibiribwa byo kutubeshaho ahubwo dushaka uko twakuzuza ubusa mu nda.'

Barya kandi ibindi byatsi byitwa 'Cactus', byo mu ishyamba abantu bari basanzwe barya nabyo byarumye kubera izuba.

PAM  ivuga ko abantu miliyoni n'igice bo mu karere ko mu majyepfo  ya Madagascar bakeneye imfashanyo y'ibiribwa byihuse.

ifoto yakoreshejwe ; yafashwe na UNICEF France

Src: BBC



Source : https://impanuro.rw/2021/06/24/abana-babaye-amagufa-gusa-kubera-inzara-batunzwe-nibyondo-muri-madagascar/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)