Pasiteri Claude arasaba Apotre Mutabazi kumera nka Me Evode agasaba imbabazi Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pasiteri Claude agaruka ku biherutse gutangazwa na Apotre Mutabazi ko Imana yamuhaye ubuhanuzi bwo guha Abanyarwanda.

Uyu mukozi w'Imana Past. Claude avuga ko abona Apotre Mutabazi agarutse ariko ko 'agarutse nabi.'

Avuga ko mugenzi we Apotre Mutabazi yatangiye mu nzira zitari nziza kuko 'yasebyaga Igihugu n'Ubuyobozi bw'Igihugu avuga ko ari Imana yamutumye yamuhaye iyerekwa.'

Akomeza agira ati 'Hanyuma tukibaza iyo Mana itasanze Perezida wa Repubulika ngo imwibwirire.'

Avuga ko niba Mutabazi yaratumwe n'Imana ku buyobozi bw'Igihugu atari akwiye kujyana ubwo butumwa ku mbuga Nkoranyambaga. Ati 'Ni ukuvuga ngo icyo gihe ntabwo yabwiraga Ubuyobozi bw'Igihugu yabwiraga Isi yose.'

JPEG - 214.6 ko
Pasiteri Claude

Pasiteri Claude kandi avuga ko Apotre Mutabazi yagarutse avuga ko yagize irindi yerekwa ry'ubutumwa bugenewe Abanyarwanda kandi ko Imana yamusabye kubutambutsa ku binyamakuru bibiri bikorera kuri YouTube birimo UKWEZI TV.

Ibi na byo arabinenga akavuga ko niba Ubutumwa Mutabazi yahawe n'Imana bugenewe Abanyarwanda bwagombaga guca ku bintangazamakuru bikurikirwa n'umubare munini wabo.

Pasiteri Claude ati 'Yakabaye yagiye kuri Televiziyo y'u Rwanda Imana yari kumushoboza akagera kuri Televiziyo Rwanda, Imana yari kumushoboza akajya kuri Radiyo Rwanda aho rubanda nyamwinshi y'Abanyarwanda babasha kumva ubwo butumwa.'

Pasiteri Claude avuga kandi ko Mutabazi yatangiye asebya abayobozi b'u Rwanda nk'aho yavugaga ko hari bamwe bo muri Guverinoma bafata ibyemezo bahubutse, akamusaba ikintu kimwe.

Ati 'Ubu rero uyu munsi nifuzaga ko agaruka akavuga ati 'Banyarwanda Banyarwandakazi, buyobozi bw'Igihugu cy'u Rwanda, hari amagambo navuze mbere, uyu munsi Imana yampaye iyerekwa riza ribabwira ngo mumbabarire nsabye imbabazi aho naba naragushije umuntu uwo ari we wese mumbabarire'.'

Namere nka Senateri Evode

Pasiteri Claude wagarutse kuri Senateri Evode Uwizeyimana wigeze kujya avuga nabi ubuyobozi bw'u Rwanda ariko akaza kubivamo, yasabye Apotre Mutabazi na we guhindukira nk'uyu mushingamategeko.

Claude ati 'Na Mutabazi navuge ati cya gihe byari umwanda none ubu ndi mu isuku. Honorable Evode niyubahwe.'

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Pasiteri-Claude-arasaba-Apotre-Mutabazi-kumera-nka-Me-Evode-agasaba-imbabazi-Abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)