Big Boss wakundwaga na benshi kuri You Tube yahitanwe n'Umutima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habanabashaka Thomas benshi bitaga Big Boss, umuraperi wari umaze kubaka izina kubera ibiganiro yatangaga kuri shene za YouTube, yitabye Imana ku myaka 40 azize indwara y'umutima yari amaranye iminsi. Asize umugore n'abana batatu batuye mu karere ka Rubavu.

Urupfu rw'uyu mugabo wakundaga gutanga ibiganiro bisekeje kuri Youtube, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 06 Kamena 2021.

Bamwe mu bo mu muryango wa Habanabashaka Thomas uzwi nka Big Boss, bavuga ko yapfiriye mu Karere ka Musanze nyuma yo kubura umwuka.

Big Boss yamenyekaniye mu karere ka Rubavu nk'umuraperi ubyibushye. Mu 2016 nibwo yinjiye mu muziki abifashijwemo n'inzu itunganya umuziki "Talent Record" akora indirimbo zirimo 'Afurika Yacu Nziza' na 'Perereza' yamenyekaniyeho.

Mu 2018 nibwo yatangiye kumenyekana mu gihugu hose kubera ingano ye n'ukuntu yakundaga gusetsa. Ibi byatumye amashene ya YouTube amuyoboka amuhata ibiganiro byatumye amenyekana.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/big-boss-wakundwaga-na-benshi-kuri-you-tube-yahitanwe-n-umutima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)