AVEGA-Agahozo yahawe inkunga y’ibikoresho byo mu biro bifite agaciro ka miliyoni 150 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango AVEGA-Agahozo washinzwe n’abapfakazi ba Jenoside mu 1995 ugamije kubahuriza hamwe kugira ngo bisungane, bahozanye ndetse bashobore gutangira urugendo rwo guhangana n’ingaruka zasizwe na Jenoside zirimo ibibazo by’ubuzima birimo ibikomere byo ku mubiri, abari barafashwe ku ngufu bandujwe agakoko gatera SIDA, abari bafite ihungabana no kumva ari bonyine.

Hari ibibazo by’imfubyi nyinshi zagombaga kwitabwaho, hari imibiri myinshi yagombaga gushyingurwa ndetse n’ibibazo by’amacumbi n’ibindi.

Abanyamuryango ba AVEGA n’ababakomokaho bagerageje guhangana n’izo ngaruka ndetse uko imyaka ishira ni ko AVEGA igenda itera imbere, iharanira gukomeza kuba ingobyi y’ubudaheranwa ku banyamuryango ba AVEGA ndetse igira n’uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Umuryango AVEGA watangaje ko wishimiye kwakira inkunga y’ibikoresho byo mu biro wahawe na AFDB.

Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, yavuze ko ibikoresho bahawe bizabafasha kurushaho gutanga serivisi nziza ku babagana barimo abanyamuryango bayo n’abandi bagenerwabikorwa muri rusange, muri serivisi zitandukanye zirimo n’iz’ubuvuzi, ubufasha mu by’amategeko n’iterambere.

Yavuze ko ari inkunga ikomeye mu mikorere n’iterambere ry’Umuryango AVEGA kuko amafaranga yo kugura ibyo bikoresho azajya mu bindi bikorwa by’imibereho myiza y’abanyamuryango.

Yagize ati "Ni inkunga ikomeye kuri AVEGA. Mu myaka 27 ishize byagaragaraga ko kugura ibikoresho bijyanye n’igihe ari ngombwa ariko ukabona ko hari ibindi bibazo abanyamuryango n’abagenerwabikorwa bafite umuryango ugomba kubanza gukemura."

"Ni ukuvuga rero ko ikibazo cy’ibikoresho byo mu biro gikemutse, ubundi bushobozi bwaboneka ni ugukomeza gushyira imbaraga mu kwiyubaka kw’abanyamuryango n’abagenerwabikorwa tubafasha mu bikorwa by’iterambere n’izindi serivisi."

Umuyobozi wa AfDB, Aissa Touré Sarr, yavuze ko ibyo bikoresho batanze biri mu rwego rwo gufasha AVEGA Kwiyubaka no gukomeza kubaka ubudaheranwa bw’abapfakazi n’abandi bagenerwabikorwa umuryango witaho.

Yanavuze kandi ko ari igikorwa bakoze mu rwego rwo kubafata mu mugongo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "AVEGA ikora ibikorwa by’indashyikirwa, buri wese yishimira, kubunganira bagakorera ahantu heza kandi hari ku rwego rwiza bizafasha abakozi gukora batekanye kandi ingengo y’imari bateganyaga gukoresha izifashishwe mu bindi bikorwa byo kwita ku bapfakazi ba Jenoside ndetse n’abandi bagenerwabikorwa."

Inkunga y’ibikoresho batanze igizwe n’intebe, ameza yo mu biro, ameza y’inama, utubati, imashini zitanga amashanyarazi n’ibindi.

Mu nkunga AVEGA yahawe harimo utubati n'intebe
Ibi bikoresho AVEGA yahawe yavuze ko bigiye kuyifasha muri byinshi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)