Akarere ka Rubavu kakodeshereje amazu abaturage basenyewe n'imitingito #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akarere ka Rubavu kafashe umwanzuro wo gukodeshereza imiryango 12 yangirijwe inzu n'imitingito iherutse gusenya aho babaga.

Aba baturage bakodesherejwe mu gihe cy'amezi atatu, mu gihe hagikorwa inyigo izagena uburyo bwo gusana no kongera kubaka izindi nzu.

Nyuma y'aho ikirunga cya Nyiragongo kirutse mu kwezi gushize,Imitingito y'ibipimo bitandukanye yakomeje kumvikana mu duce twa Goma muri DR Congo na Gisenyi mu Rwanda isenyera benshi ituma no mu mujyi wa Gisenyi hari abaturage bahunga.

Iyi mitingo irimo ukomeye wumvikanye ari uw'igipimo cya magnitude 5.3,nkuko byatangajwe na Rwanda Seismic Monitor.

Mu mujyi wa Gisenyi, abaturage benshi baraye hanze kenshi batinya ko inzu zishobora kubagwira kubera imitingito,mu gihe ababarirwa mu magana bavuye mu mujyi wa Gisenyi bahungira mu bice bya Musanze na Kigali.

Uretse amazu y'abaturage,bimwe mu bikorwa byangiritse harimo imihanda ya kaburimbo, itiyo igemura amazi mu mujyi wa Gisenyi,ibigo by'amashuri,inyubako z'amagorofa akoreramo ubucuruzi niziri kubakwa, n'ibindi.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/akarere-ka-rubavu-kakodeshereje-amazu-abaturage-basenyewe-n-imitingito

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)