UR yijeje gukemura ikibazo cy'umwarimu wafatiriye amanota y'abanyeshuri i Nyagatare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo banyeshuri biga mu mwaka wa gatatu bavuga ko umwarimu wabigishije amasomo abiri ariyo 'Management Accounting' na 'Financial Reporting', yahisemo gufatira amanota yabo bitewe n'umwenda aberewemo na Kaminuza y'u Rwanda kandi ko bo biri kubagiraho ingaruka mu gihe nta ruhare babigizemo.

Umwarimu wafatiriye amanota y'aba banyeshuri, kuri ubu uri muri Uganda, Tumwine James, yabwiye IGIHE ko kuyafatira byatewe n'umwenda w'amafaranga ari hagati ya miliyoni 10 Frw na 20 Frw, kaminuza y'u Rwanda imubereyemo kuva mu 2014-2019 yo gukora amasaha y'ikirenga kandi yayasabye kenshi ikamwirengagiza.

Mu nyandiko zitandukanye IGIHE ifitiye kopi, uyu mwarimu yagiye asaba kaminuza y' u Rwanda kumwishyura, zigaragaza ko yakoze amasaha y'ikirenga 3216 ngo kandi nyamara hari bagenzi be bagiye bishyurwa.

Prof Lyambabaje yagarutse kuri icyo kibazo mu kiganiro yatanze kuri Radio Salus ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, avuga ko batangiye kugikurikirana.

Ati 'Ni ikibazo tumaze iminsi dukurikirana. Mu by'ukuri dufite ikibazo cy'umwarimu wigishije ariko ntiyaha abanyeshuri amanota, ntiyayaha n'ubuyobozi bwa Kaminuza, nyamara kandi ari umwarimu uhembwa buri kwezi nta kibazo kindi gihari, kuko nanabajije niba atarahembwe bati 'buri kwezi turamuhemba'.'

Yakomeje avuga ko bandikiye uwo mwarimu ngo atange amanota ntibyagira icyo bitanga, bakora inama zitandukanye zo kubyigaho ndetse na we ubwe ajya i Nyagatare mu cyumweru gishize asaba kubonana n'uwo mwarimu ntibyakunda kuko yasanze atari hafi.

Ati 'Icyo kibazo rero kirimo gutera ingorane yo kuvuga ngo aba banyeshuri biragenda gute? Icyo twakoze ni uko mu gihe twari tugitegereje ko uwo mwarimu yisubiraho agatanga amanota, abanyeshuri twabemereye gukomeza kwiga, ni ukuvuga ngo nta kibazo bafite cyo kujya mu ishuri kwiga kugira ngo igihe icyo kibazo gikemutse babe bataradindiye mu myigire yabo.'

Mwarimu niyanga gutanga amanota burundu bizagenda bite?

Prof Lyambabaje avuga ko uwo mwarimu aramutse yanze gutanga amanota burundu, harebwa undi mwanzuro wafatwa . Yavuze ko hashyizweho itsinda ryiga kuri icyo kibazo, kandi hari ibihano byamufatiwe bigenwa n'amategeko.

Ati 'Ibiganiro byarakozwe, naganiriye n'uhagarariye abanyeshuri, n'umuyobozi wa Kaminuza ishami rya Nyagatare, n'ubu ku wa Mbere hazajyayo itsinda ry'umuyobozi wa Kaminuza ndetse n'umuyobozi wungirije ushinzwe amosomo kugira ngo baganire n'abanyeshuri.'

Gusa Prof Layambabaje yagaragaje ko uko byagenda ko kose amanota atabonetse abo banyeshuri bashobora kongera guhabwa ikizamini cyangwa hakarebwa ubundi buryo biturutse mu bitekerezo by'itsinda riri kucyigaho.

Ati 'Hari uburyo ubusanzwe bikorwamo iyo ikibazo nk'iki kivutse ariko nta n'ikibuza ko n'abanyeshuri nabo bafite ikindi gitekerezo cyakoreshwa nacyo cyatangwa. Ariko ikiriho ntawimuka cyangwa ngo avuge ngo yatsinze isomo nta manota agaragaza ko yaritsinze. Aho rero hagomba kuboneka uburyo byanze bikunze bigaragara ko uwo muntu yaryize yaritsinze.'

Mu rwandiko rutabaza abo banyeshuri baherutse kwandika, bagaragaje ko hashize amezi atatu ubuyobozi bwa Kaminuza buzi ikibazo cyabo ariko butigeze bugira icyo bagikoraho.

Bafite impungenge ko bashobora kongera gusabwa gusubiramo isomo nk'abaritsinzwe kandi nta ruhare bagize mu guteza ikibazo.

Kuri iyi ngingo, Prof Lyambabaje yavuze ko 'Ubundi umunyeshuri ntashobora gusubiramo isomo yatsinze, keretse iyo yasubiyemo umwaka.'

Inkuru wasoma: Abanyeshuri ba UR Nyagatare baratakamba ku bwo kubura amanota; umwarimu yarayafatiriye

Prof Lyambabaje yijeje ko ikibazo cy'abanyeshuri b'i Nyagatare bimwe amanota n'uwabigishaga kigiye gukemurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-yijeje-gukemura-ikibazo-cy-umwarimu-wafatiriye-amanota-y-abanyeshuri-i

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)