Abashoye imari mu mikino y'amahirwe bicinye icyara nyuma yo gukomorerwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizwi nka 'betting' biri mu byashegeshwe cyane na Covid-19 kuko kuva igihugu cyafata ingamba zo gukumira ikwirakwira ryayo, zirimo kudahurira hamwe kw'abantu benshi, ababikora bahise bafunga imiryango kugeza n'ubu byari bitarasubukurwa.

Mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro harimo ko n'ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizafungurwa ariko gahunda y'uko bizakorwa ikazatangwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda nyuma yo kugenzura ko byubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu minsi ishize abashoye imari yabo muri betting n'abahoze bazikoramo bari batakambiye Leta basaba ko bafungurirwa kuko bari kugorwa n'ubuzima bitewe n'uko aho bakuraga amaramuko hari hafunze.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'ibigo bikora mu by'imikino y'amahirwe, Rwanda Gaming Association (RGAA), Safari Gahizi icyo gihe yabwiye IGIHE ko kuba bakomeje gufungirwa ibikorwa biri kugira ingaruka ku buzima bw'abasaga 5000 bakoraga muri urwo rwego.

Yagize ati 'Hari abakozi barenga 5000 bakoraga mu mikino y'amahirwe bahagarikiwe akazi, byaviriyemo imanza za hato na hato abakoresha babo, bakaregwa kubera ubwishyu bw'imishahara y'abakozi itakiboneka. Ntitukibasha kwishyura ubukode bw'inzu twakoreragamo.'

Uyu mugabo yakomeje ashima uyu mwanzuro wo kwemererwa kongera gufungura ibikorwa byabo, kuko bigiye kubafasha kuzahura ubukungu.

Uretse abakora muri uru rwego hari n'abandi bagiriye ibihombo mu ifungwa rya betting harimo ba nyiri nzu zakodeshwaga ngo zikorerwemo ibi bikorwa, aho uyu muyobozi yavuze ko byibuze muri Kigali no hanze yayo habarurwa inzu 1000 zikorerwamo ibikorwa by'imikino y'amahirwe , kandi ko nibura ubaze amafaranga izo nzu zakodeshwaga ku kwezi, agera kuri miliyoni 300 Frw.

Abashoye imari mu mikino y'amahirwe bakomorewe nyuma y'igihe kinini barafunze imiryango
Abakoraga mu mikino y'amahirwe bavugaga ko bashegeshwe no kuba ibi bikorwa bifunze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashoye-imari-mu-mikino-y-amahirwe-bakomorewe-nyuma-y-igihe-kinini-barafunze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)