Zinedine Zidane yatangiye gushidikanya ku hazaza he muri Real Madrid nyuma yo gutsindwa na Chelsea #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mutoza ukomeye yavuze ko atazi neza niba ariwe mutoza Real Madrid kugira ngo ayigeze ku rwego rwo hejuru cyane ko uyu mwaka utamugendekeye neza mu marushanwa yose yakinnye.

Uyu mutoza watwaye UEFA Champions League 3 zikurikiranya ndetse akanegukana La Liga 2,ntiyizeye ahazaza he muri Real Madrid cyane ko uyu mwaka bishoboka cyane ko ashobora kubura igikombe na kimwe.

Zidane yabwiye abanyamakuru ati 'Reka turangize umwaka w'imikino.Icyo navuga nuko nzorohereza ikipe kuko bampaye buri kimwe.Buri wese akora akazi ke.Sinjya nita ku banenga.Ese mbifitemo uruhare?,nibyo.Iyo dutsinze mba mfite uruhare,niyo dutsinzwe.

Simbizi niba ari njye ukwiriye gutoza ikipe cyangwa atari njye ariko ubu ndi umutoza wa Real Madrid.Nzoroshya ibintu ariko ubu turajwe ishinga no kurangiza neza imikino 4 isigaye no kurangiza umwaka w'imikino neza.Nibyo biri kuntera umwete.Ibisigaye n'ukuvuga gusa.Sinshaka gutera ibibazo ikipe.Icyo nitayeho nibyo mfite ejo.'

Amakuru avuga ko Zidane yifuzwa cyane n'ikipe ya Juventus yakiniye igihe kinini.Iyi kipe ya mbere mu Butaliyani irashaka kwirukana umutoza wayo Andrea Pirlo wayisubije inyuma hanyuma ikongera gutwara Champions League iri kumwe na Zidane.

Gutoza Juve,byatuma Zidane yongera gukorana na Cristiano Ronaldo bakoranye amateka muri Real Madrid atazibagirana.

Zidane na Real Madrid bafite umukino ukomeye na Sevilla kuri iki cyumweru ariko barakina badafite Sergio Ramos wongeye kuvunika yiyongereye ku bandi bakinnyi nka Rafael Varane, Dani Carvajal na Lucas Vazquez bavunitse.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/zinedine-zidane-yatangiye-gushidikanya-ku-hazaza-he-nyuma-yo-gutsindwa-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)