Umugabo yamenye aside ku mugore we nyuma yo kujya kumucyura akanga kuva iwabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Crime Check TV yo muri Ghana yavuze ko uyu mugore uzwi ku izina rya Florence yashwanye n'uyu mugabo aramwirukana ajya kubana na se.

Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu mugabo yaje gusubiza amaso inyuma yiyemeza kujya gucyura umugore we ndetse ngo yagiye kwinginga sebukwe kugira ngo yongere amusubize uyu mugore we.

Uyu mugore akibyumva yabwiye se ko adashaka gusubirana n'uyu wahoze ari umugore we niko kujya mu bwogero koga.

Ari koga uyu mugabo yamusanzemo afite iyi aside ahita ayimumena mu maso,isura ye yose irakongoka.

Polisi yo mu gihugu cya Ghana yahise ishaka uyu mugabo imuta muri yombi nkuko iriya TV yabitangaje.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yamenye-aside-ku-mugore-we-nyuma-yo-kujya-kumucyura-akanga-kuva-iwabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)