Yatawe mu musarane, arya imigozi y’ibijumba… Ubuhamya bukomeye bwa Nibagwire muri Jenoside -

webrwanda
0

Mu bagendana intimba banafite ubuhamya bukomeye harimo Nibagwire Didacienne wiciwe ababyeyi n’abavandimwe ndetse nawe akagenda asimbuka impfu nyinshi.

Uyu mukobwa uzwi muri sinema nyarwanda, tariki 14 Gicurasi 2021 yatanze ikiganiro cyahawe abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ryabaye muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ihuriro kandi ryari rifite intego yo kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

Muri iki kiganiro cyari gifite umutwe ugira uti ‘Imizi yo kubaho k’u Rwanda n’urugendo rwacu’, yatanzemo ubuhamya bukomeye bw’uko yarokokanye na mukuru we witwa Giramata ndetse akabura ababyeyi be bose.

Ati “Mukuru wanjye niwe wagize uruhare mu kuba nicaye aha, yarangendanye. Iyo uri umwana ntabwo ibintu byose uba ubyibuka keretse ibikomeye. Mu 2019 nibwo naganiriye na mukuru wanjye ku rugendo rwo muri jenoside.”

Avuga ko yavukaga mu muryango w’abana 10 ariko umwe yapfuye mbere ya jenoside. Muri abo icyenda bari basigaye, abarokotse ni bane barimo batatu ba mbere nawe wari uwa cyenda.

Avuga ko hari musaza we warokotse kubera ko yigaga mu iseminari nkuru. Undi we yafashe inzira agenda ahunga, agize amahirwe ahura n’Inkotanyi atangira gufatanya nazo.

Ati “Uwamukurikiraga we bucya bari buze kutwica yarigendeye aza guhura n’Inkotanyi, yitabye Imana mu 2017.”

Yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga, yari ari kumwe n’umuryango we muri Komine Musange ahahoze ari Gikongoro kuko niho avuka, ariko bagenda batatana.

Ati “Umunsi baza kutwica mukuru wanjye yari ari kumwe na papa aramubwira ati ndumva mfite ubwoba uyu munsi baratwica, akibivuga baramurasa arapfa. Nyuma igitero cyaraje mama arababwira ngo abana banjye mwabamaze, bamukubita icumu rirahinguranya aza kwitaba Imana.”

We na mukuru we Giramata n’abandi bavandimwe baje kugenda bihishahisha.

Ati “Twagiye mu bihuru turihishahisha. Giramata ajya ambwira ko yafataga imigozi y’ibijumba agahekenya akampa utuzi twayo kuko nari muto.”

Nyuma bahungiye mu Cyanika bakwepana n’abicanyi, ngo bahageze hari umukobwa wiganaga na Giramata se akibababona ahita avuga ko agiye kubajyana kubicisha ariko uwo mukobwa aramubeshya arabacikisha.

Nyuma aho bari bihishe haramenyekanye baza kubatwara babajyana mu musarani babatamo ariko naho kubera Imana baza kuvamo.

Ati “Baje kudutwara batujyana ahantu hari icyobo kinini cy’ubwiherero batujugunyamo barafunga. Twari hejuru y’imirambo harimo abantu bishwe. Njye kubera n’ubwana numvaga ko twapfuye. Harimo umugabo witwaga Mvuganyi nta rindi zina rye nibuka yari amazemo iminsi.”

“Yari yaravuye mu Bugesera ahunze agezeyo bamutamo aho. Ati mwa bana mwe murapfa urwo mfuye. Agerageza kurira ku twobo duto bakoze bacukura umusarani. Ajya gushaka Interahamwe aziha 200 Frw badukuramo. Bazanye umugozi w’ihene tuvamo.”

Bavuyemo bahuye n’abantu bari bafite amazi bavuye kuvoma bayabasukaho kugira ngo umwanda ubashireho.

Igihe cyarageze we na mukuru we bahungira muri RDC. Hari mubyara we wamenye ko bari mu gace kamwe na Nibagwire amutumaho aza kumufasha gutaha mu 1995.

Nibagwire yavuze ko agahinda katajya gashira ariko agerageza kubana nako kandi agakomeza abarokotse.

Nibagwire Didacienne ayobora sosiyete yitwa Iyugi isanzwe ikora ibijyanye na sinema ndetse ajya ategura amahugurwa yo gufasha abakishakisha mu ruganda rwa sinema.

Nibagwire yarahuritse kugera ubwo atabwa mu musarane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)