Tom Byabagamba wahoze ari umusikirare ukomeye mu gisirikare cy'u Rwanda ndetse akaba yarayoboye ishami ry'ingabo zirinda umukuru w'Igihugu, kiriya cyaha cyo kwiba Telephone yagikoze ubwo yari ari kuburana ubujurire bwe ku byaha yakoze mbere birimo icyo kwangisha rubanda ubutegetsi.
Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwari rwamuhamije kiriya cyaha cy'ubujura, rumukatira igifungo cy'imyaka itatu yiyongera ku yindi 15 yakatiwe n'Urukiko rw'Ubujurire.
Mu bujurire bwe, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko nta muntu wigeze amurega icyaha cy'ubujura bityo ko akwiye kugihanagurwaho.
Mu gusoma umwanzuro warwo, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko kabone nubwo nta muntu wareze uregwa kiriya cyaha ariko hakaba hari ibimenyetso bifatika ko yibye iriya telephone bihagije kwitwa ko yakoze icyaha cy'ubujura.
Urukiko rwisunze inyandiko z'abahanga b'inzobere zigaragaza ko nubwo umuntu yatwara ikintu kidafite nyiracyo ariko bikaza kugaragara ko wagitwaye, uba ukoze icyaha cyo kwiba gihanwa n'amategeko ahana mu Rwanda.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yariho aburana ubujurire bwe mu rukiko rw'ubujurire ku Kimihurura, yibye Telephone yo mu bwoko bwa Samsung J2 n'indahuzo (Chargeur) yayo.
Tom Byabagamba wahoze ari umwe mu basirikare bari hafi ya Perezida wa Repubulika dore ko yari ayoboye ingabo zimurinda, ubwo yaburanaga kiriya cyaha mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, yavuze ko atari umuntu wo kwiba 'utuntu duto nk'utwo.'
UKWEZI.RW