Yaka Mwana yahuye n' uruva gusenya akubitwa n' abajura bamugira intere , Amafoto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Film Gasore Pacifique uzwi nka Yaka Mwana, yakubiswe n'abajura bamugira intere, banamwambura amafaranga atagira ingano, ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Mata 2021 aho Yaka Mwana yakubiswe n'ibisambo byamufashe bikamuzirika amaguru n'amaboko ubundi bikamwadukira bikamukubita bikamusiga ari intere.

Ngo ibi bisambo byanamwambuye amafaranga yari afite ndetse na telephone yari afite.

Asubiramo uko byamugendekeye, yagize ati 'Ibisambo byamboshye, naraye hano. Banziritse amaguru n'amaboko, banantwarira amafaranga ibihumbi 60 nari mfite.'

Avuga ko ibi bisambo bya bitandatu ariko atabashije kubimenya kuko yari yanasomye ku gatama, ari na byo byatumye bamushobora kuko atabashaga kubarwanya kubera integer nke z'isindwe.



Source : https://impanuro.rw/2021/05/01/yaka-mwana-yahuye-n-uruva-gusenya-akubitwa-n-abajura-bamugira-intere-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)