Gasabo: Amatsinda y’abakobwa babyariye iwabo yaremewe, abayagize bakangurirwa kutiyandarika -

webrwanda
0

Uru rugaga rw’abagore bishyize hamwe ngo barwanye ihohoterwa by’umwihariko gusambanya abana n’inda ziterwa abangavu, rwanahaye ibikoresho by’isuku ibigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Gasabo, bizifashishwa mu Cyumba cy’Umukobwa, banasobanurira abangavu biga kuri ibyo bigo ingaruka zo gutwita imburagihe.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore bo mu Karere ka Gasabo rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, Rugera Jeannette, yabwiye IGIHE ko basanze akenshi iyo abangavu babyariye iwabo, ubuzima bubagora, hakaba n’abahita bishora mu buraya.

Yagiriye inama ababyeyi b’abakobwa babyariye iwabo, kuko ngo hari abacunaguza abana babo nyuma yo kubyarira mu rugo.

Ati “Icyo dushishikariza aba bana ni ugukora bakigira, kugira ngo hatazagira ubashuka yitwaje ko badafite amikoro. Hari ubwo umwana abyarira iwabo batari banishoboye agahita amera nk’umutwaro ku babyeyi be. Turakangurira umubyeyi waba afite umwana wabyariye mu rugo kuba hafi, akamwibigisha umuco wa Kinyarwanda, akamutoza kutiyandarika aho kumwinuba.”

Binyuze mu bukangurambaga iri tsinda ry’abagore bo mu Karere ka Gasabo ryise ‘‘Opération Sigaho’’, rikangurira abakobwa babyariye iwabo gukora, kwigirira icyizere no kutiyandarika.

Nyuma yo guhabwa ibikoresho bazajya bifashisha mu nzu itunganya imisatsi, n’inama zibakangurira kutiyandarika, Umuyobozi w’Itsinda Umucyo ry’abakobwa batunganya imisatsi ryo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Uwimana Claire, yashimiye ababahaye inkunga.

Ati “Turishimye cyane kubera iyi nkunga baduhaye, kuko ubu amafaranga twari kuzagura ibi baduye tugiye kuyazigama, kandi tuzajya dukurikiza inama batugiriye. Inama nagira abakobwa ni ugukora, kugira ngo babashe kwirinda ababashuka.”

Umwarimu ushinzwe Icyumba cy’Umukobwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kagarama, Mukagahima Christine, yavuze ko ibikoresho bahawe byari bikenewe.

Ati “Dushimiye abaduhaye ibi bikoresho, kuko abana babikenera cyane. Hari na bo dufite batabasha kubibona mu buryo buboroheye. Ibyari bihari byari bikeya, kandi dufite abana barenga ijana babikenera. Ibyo baduhaye turateganya kubyifashisha kugeza iki gihembwe kirangiye."

Mu bikorwa byo gutera inkunga amatsinda y’abakobwa babyariye iwabo, abakobwa 44 bibumbiye mu matsinda ane ari mu Mirenge ya Kinyinya, Bumbogo, Ndera na Nduba bahawe ibikoresho bitandukanye, bitewe n’ibyo bakora.

Hatanzwe imashini ebyiri zidoda bisanzwe n’ebyiri zifuma, ibitenge, ibikoresho byifashishwa mu gutunganya imisatsi, n’ibikoresho byo mu Cyumba cy’Umukobwa byahawe ibigo bibiri by’amashuri, byose hamwe byaguzwe miliyoni 1 Frw.

Amatsinda y’abakobwa babyariye iwabo yaremewe, abayagize bakangurirwa kutiyandarika
Ibigo by'amashuri byahawe ibikoresho byo mu Cyumba cy'Umukobwa
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore bo mu Karere ka Gasabo rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, Rugera Jeannette
Umwarimu ushinzwe Icyumba cy’Umukobwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kagarama, Mukagahima Christine, yavuze ko ibikoresho bahawe byari bikenewe
Uwimana Claire uhagarariye Itsinda Umucyo yagiriye abangavu inama yo kutiyandarika mu gihe bagifite amahirwe yo kwiga
Abadozi bahawe imashini zidoda
Abadozi ni bamwe mu baremewe
Abatunganya imisatsi bahawe amavuta y'amoko atandukanye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)