Uwaguha imwe wasezera ku bukene! Inkoko bahim... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo uvuze amoko y'inkoko ahenze hariho imwe ihita iza mu za mbere yitwa 'Ayam Cemani', ni ubwoko bw'inkoko buhenze ku isi ibyatumye babuhimba akazina k'imodoka ihenze ya 'Lamborghini' kubera igiciro cyabwo gitangaje.


Inyama zayo; amagi nayo ubwayo ni umukara

Inkoko ya 'Ayam Cemani' ikomoka muri Java (Indoneziya) kandi ifatwa nk'ubwoko budasanzwe. Iyi nkoko iba ifite amabara y'umukara, inyama zayo nazo ziba ari umukara yewe n'amagufwa aba asa umukara kubera icyo bita 'Fibromelanose' iba mu mubiri wayo.

Iyi nkoko ya Ayam, itera amagi y'umukara utijimye. Abantu bamwe bizera ko inkoko ya Ayam Cemani ifite imbaraga zidasanzwe nk'ubushobozi bwo gukiza no kuvugana n'imyuka y'abizera gakondo, igakoreshwa kandi mu buryo bumwe bw'ubuvuzi gakondo. Uyitunze kandi ifatwa nk'ikimenyetso cy'amahirwe.


Chickensandmore dukesha iyi nkuru itangaza ko ari inkoko ya mbere ihenze ku isi aho amagi 12 agurishwa amadorali 160, ni ukuvuga uguze rimwe rimwe rigurwa amadorali 13, ubwo ni hafi ibihumbi 13 by'Amanyarwanda. Hari igihe kandi inkoko imwe iba igura amadorali 50 ni ukuvuga ibihumbi 50 by'Amanyarwanda, naho inkoko n'isake yayo ari ibyiri ziri kumwe, zigura ibihumbi 5 by'amadorali, ni ukuvuga hafi Miliyoni 5 z'Amanyarwanda.

Ni inkoko ihenze cyane ku Isi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105527/uwaguha-imwe-wasezera-ku-bukene-inkoko-bahimba-lamborghini-igura-hafi-miliyoni-5-mu-gihe-i-105527.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)