Breaking News: Umunyarwanda yagizwe Umwarimu muri Kaminuza ya mbere ku isi – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gumyusenge Aristide, umusore w'umunyarwanda w'imyaka 29 y'amavuko yagizwe Umwarimu wungirije (Assistant Professeur) muri Massachusetts Institute of Technology, MIT, Kaminuza ya mbere ku isi mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

Gumyusenge ahawe uyu mwanya wo kuba Umwarimu wungirije nyuma yo kubona Impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD, mu ishami ry'ibinyabutabire (Chimie) mu bizwi nka 'Organic semiconductors' yakuye muri Kaminuza ya Purdue yo muri Leta ya Indiana mu 2019.

Uyu musore uvuka mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko ari iby'agaciro kuri we kuba agiye kuba Umwarimu wungirije muri MIT.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati " Ntewe ishema no gutangaza ko ngiye kuba Umwarimu wungirije muri MIT mu Ishami rya 'Material Science' na 'Engineering' guhera ku wa 1 Mutarama 2022 ".


Gumyusenge yahoze ari umuhanga kuva mu buto bwe, kuko yatsinze neza mu mashuri abanza aba uwa mbere buri gihe. Amashuri yisumbuye yayize muri Petit Séminaire Saint Léon Kabgayi mu bijyanye n'imibare, ibinyabuzima n'ubutabire (MCB).

Yamenye Icyongereza binyuze mu kumva radio ya BBC na VOA, ndetse bitewe n'uburyo yari yatsinze neza, yaje kubona bourse ya Perezida wa Repubulika ajya gukomereza amasomo ye muri Ishuri rya Wofford College ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yaje gukomereza amasomo ye muri kaminuza ya Purdue yo muri Leta ya Indiana aho yanakuye Impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD, mu ishami ry'ibinyabutabire (Chimie) mu bizwi nka 'Organic semiconductors'.

Amwe mu mafoto ya Dr. Gumyusenge Aristide wagizwe Umwarimu wungirije muri MIT:

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/breaking-news-umunyarwanda-yagizwe-umwarimu-muri-kaminuza-ya-mbere-ku-isi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)