Ubuyobozi bwa kiyovu sport bwongeye kwisegura kubakunzi bayo kubwo kwitwara nabi bwizeza abakunzi bayo ko hari gutegurwa ikipe y'igihe kirekire. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kwitwara nabi kwa kiyovu SC muri shampiyona ya Primus Nation league kumunsi wejo hagatumizwa inama yigitaraganya higirwamo kureba icyakorwa kugirango ikipe ikomeze yiyubake nkuko president Â Juvenal Â Mvukiyehe wa kiyovu yabitangaje mugihe yiyamamarizaga kuyobora iyi kipe yabanyamujyi.

. 

Ubuyobozi bwa kiyovu sport mwitangazo bwashize kumbuga nkoranyambaga zabo bwagiraga buti ' twiseguye kubakunzi ba kiyovu Sc, abanyamuryango ndetse nabakunzi ba kiyovu muri rusange kubwo kwitwara nabi mumarushanwa, bakomeje kwizeza abakunzi ba kiyovu ko hagiye kugira igikorwa vuba cyane kugira barebeko mumikino isigaye bakwitwara neza bakomeje kandi gusaba abakunzi ba kiyovu muri rusange kubana nikipe muri bibihe kandi ko bari gutegura ikipe y'igihe kirekire.

Bimwe mubyavuzwemo imyitwarire itarimyiza ku bakinnyi ndetse no ku batoza byongeye kugarukwaho bishobora no kuzasiga impinduka muri staff ya kiyovu ndetse no mubakinnyi bamwe nabamwe bakaba basohoka ntagihindutse muburyo bwo kubaka ikipe yigihe kirekire nkuko byavuzwe munama. 

Ibi bije nyuma y'ikibazo cyamarozi cyakomeje kuvugwamo ndetse nabamwe mubakinnyi bakanga kuyakoresha, umwuka mubi ukazamukira aho ndetse bamwe mubakinnyi nka Babua bikaza kuvugwa ko yaba afite gusubira muri Sunrise ntagihindutse cyaneko amasezerano ye yasaga nari kurangira .

Haribazwa mumakipe 8 yamanutse azishakamo abiri amanuka kiyovu sport aho ntiyakongera kugenda nkuko byayigendekeye imanurwa na Rayon sport? Gushidikanya gukomeje kuba kwinsi hagati mubafana basaba ubuyobozi kugira icyo bakora mumaguru mashya.

The post Ubuyobozi bwa kiyovu sport bwongeye kwisegura kubakunzi bayo kubwo kwitwara nabi bwizeza abakunzi bayo ko hari gutegurwa ikipe y'igihe kirekire. appeared first on .



Source : https://kigalinews24.com/2021/05/19/ubuyobozi-bwa-kiyovu-sport-bwongeye-kwisegura-kubakunzi-bayo-kubwo-kwitwara-nabi-bwizeza-abakunzi-bayo-ko-hari-gutegurwa-ikipe-yigihe-kirekire/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)