Abasura Ingoro yamateka yurugamba rwo guhag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva ejo tariki 18 Gicurasi 2021, abasura iyi ngoro bemerewe kureba iyi filime. Ubutumwa buri kuri konti ya Twitter y'Inteko y'Umuco bugira buti 'Amakuru meza kubasura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside. Wari uzi ko guhera uyu munsi tariki 18/5/2021 abashyitsi basuye iyi Ngoro Â  bashobora no kureba firime ya 600 (the 600)? Tubahaye ikaze.'

Mu Ukuboza 2019 iyi filime yegukanye igihembo gikomeye mu iserukiramuco rya 'Los Angeles Independent Film Festival Awards [LAIFF] ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Filime ya 'The 600: Soldiers' story' ifite iminota 115' ivuga ku ruhare rwa Batayo ya 3 y'ingabo za RPA mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ikarokora Abatutsi benshi muri Mata 1994.

Yakinnyemo abari mu ngabo icyo gihe, abari bayoboye urugamba icyo gihe, abarokotse batanze ubuhamya bukomeye n'abandi.

Kuwa 06 Ukuboza 2019 iyi filime ya 'The 600: Soldiers' Story' yerekanwe mu gikorwa cyateguwe na Ambasade y'u Rwanda muri Amerika, cyabereye mu nyubako ya Arent Fox mu Mujyi wa Washington D.C.

Iyi filime yerekanwe kandi bwa mbere mu Rwanda muri Kigali Century Cinema, kuwa 04 Nyakanga 2019.  Ni mu muhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. 

Filime mbarankuru ivuga ku basirikare 600 bari muri CND izajya yerekwa abasura Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105732/abasura-ingoro-yamateka-yurugamba-rwo-guhagarika-jenoside-bemerewe-kureba-filime-ya-the-60-105732.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)