U Rwanda rwahawe asaga miliyari 84 Frw azifashishwa mu kwegereza abaturage amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkunga yemejwe ku wa 26 Gicurasi 2021 irimo ibice bibiri, aho miliyoni 36,77$ azaba ari inguzanyo yatanzwe binyujijwe mu Kigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF), naho miliyoni 47,45$ zatanzwe nk'impano icyo kigega cyageneye u Rwanda.

Mu itangazo BAD yashyize ahagaragara yavuze ko imiryango 77.470 ari yo izagezwaho amashanyarazi igakurwa mu kizima. Ibyo ngo bizasaba ko hubakwa umuyoboro wa kilometero 1.620 utwara umuriro muke, n'undi wa kilometero 595 utwara umuriro uringaniye mu turere dutandatu tw'Amajyepfo.

Iyo nkunga kandi izanifashihswa mu gusana no kwagura umuyoboro wa kilometero 1.720 utwara umuriro muke, ndetse igire uruhare mu gukwirakwiza transformateurs mu mijyi yunganira Kigali.

Iyi nkunga ya BAD iri mu murongo wayo wo guhindura imibereho y'Abanyafurika ikaba myiza kurushaho, ikanashyigikira gahunda Leta y'u Rwanda yihaye y'uko mu 2024 abaturarwanda bazaba bafite amashanyarazi 100%.

Ni ibintu byitezweho kuzagira uruhare rukomeye mu Cyerekezo 2050, kuko bizongera ihangwa ry'imirimo bikagabanya ubushomeri, bikanacogoza iyangizwa ry'amashyamba n'ikoreshwa ry'inkwi n'amakara; bityo urugendo rwo kubungabunga ibidukikije rugakomeza nta nkomyi.

Binitezweho guteza imbere imyigire y'abanyeshuri bahuraga n'imbogamizi yo gusubiramo amasomo mu masaha y'ijoro, by'umwihariko abiga bataha. Ibura rya serivisi zimwe na zimwe zitangirwa kuri internet naryo rizahagarara.

Imibare yerekana ko kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zisaga 60,9%, harimo izigera kuri 15,9% zifite adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y'izuba.

BAD yahaye u Rwanda inkunga ya miliyari 84 Frw agenewe ibikorwa byo kwegereza abaturage amashanyarazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-asaga-miliyari-84-frw-azifashishwa-mu-kwegereza-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)