Shampiyona : Police FC yanyagiye Etincelles, Kiyovu yifuza igikombe itangira itsindwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi mikino iri gukinwa mu matsinda, mu itsinda C, ikipe ya As Kigali na yo yatangiye neza kuko yatsinze Musanze FC ibitego 4-2 birimo bibiri byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri.

Muri iri tsinda C kandi ari na ryo ririmo Police FC yatsinze ibitego byinshi ubwo yatsindiraga mu Stade Amahoro Etincelles 5-1 ikaba ari yo iyoboye iri tsinda.

Iyi Etincelles yanyagiwe ibitego 5 ni na yo yari yabanje kuko ku munota wa gatatu gusa, yari imaze kunyeganyeza incundura za Police FC ku gitego cyatsinzwe Djibril Hassan.

Igitego cyo kwishyura cyatsinzwe ku munota wa 29 na Iyabivuze Osée, nyuma y'uko umunyezamu wa Etincelles, Nduwayo Danny Barthez, yagonganye na mugenzi we kubera kudahuza.

Ni na ko byaragiye mu gie cya mbere, mu gice cya kabiri Police FC iza yakoze impinduka ubwo Nduwayo Valeur yinjiye asimbura Sibomana Patrick Pappy.

Na none kandi iyi kipe yinjie Ntwari Evode akura mu kibuga Munyakazi Yussuf.

Ibi byatumye ku munota wa 70 Ntwari Evode abona igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Savio Nshuti Dominique.

Ntwari Evode yongeye kubona ikindi gitego naho Ntirushwa na we yatsinze icya kane ku munota wa 89, mu gihe igitego cy'agashinguracumu cyatsinzwe na Harerimana Obed.

Naho mu itsinda B, Rutsiro FC yatsinze ibitego 2-1 Kiyovu Sports i Rubavu.

Mu itsinda D, Mukura Victory Sports yanganyije na Sunrise FC igitego 1-1 naho Marines FC itsindirwa mu rugo na Espoir FC igitego 1-0.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Shampiyona-Police-FC-yanyagiye-Etincelles-Kiyovu-yifuza-igikombe-itangira-itsindwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)