Ruriba: Abafite ababo bajugunywe muri Nyabarongo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi babibutse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babisabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakozwe n'abo mu Murenge wa Kigali.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku mugezi wa Nyabarongo unyura mu Murenge wa Kigari mu Kagari ka Ruriba, akaba ari ho interahamwe ziciraga Abatutsi zikabajugunya muri Nyabarongo.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge bavuga ko babangamiwe n'uko aho uru rwubutso rwubatse hadasakaye, ku buryo amazina y'ababo arwanditseho ari kugenda asibama kandi n'urwibutso rukaba ruri kwangirika.

Uhagarariye Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, mu Murenge wa Kigali, Hitimana Pio, yagize ati 'Nyakubahwa n'ubwo utari wahegera, hari imikori y'amazi amanuka hariya hejuru, amazina arimo gusiribangana ku buryo nka nyuma y'umwaka azaba yasibanganye burundu, nta muntu ushobora kumenya amazina y'umuntu we'.

Yakomeje asaba ubufasha bwo kugira ngo uru rwibutso rwubakwe runazitirwe kuko bababazwa cyane n'uburyo usanga amatungo aza kurisha aho rwubatse, anashimangira ko basanze hakubakishwa ingengo y'imari ya miliyoni 3 Frw.

Umuhuzabikorwa Wungirije w'Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yavuze ko bagiye kureba uburyo bafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo basane uru rwibutso.

Ati 'Uhagarariye Ibuka hano hari icyo yakomojeho kijyanye n'ahashyinguwe imibiri, ikibazo yatugejejeho twacyakiriye kandi nk'Akarere turazirikana ko tugiye kubafasha kugira ngo abantu bacu bashyinguwe muri uru rwibutso bahabwe icyubahiro uko bikwiye.'

Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu mazi, abibuka bajugunya indabo mu mugezi wa Nyabarongo, nk'ikimenyetso cyo kwibuka abajugunywe muri uyu mugezi nyuma yo kwicwa urw'agashinyaguro.

Bafite impungenge ko imvura izasiba Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Kigali
Imiryango y'ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi igiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo
Iyo imvura inguye isiba amazina ari ku Rwibutso
Uhagarariye Ingabo mu Karere ka Nyarugenge agiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo
Abahagarariye Ingabo na Polisi mu Karere ka Nyarugenge bajugunya indabo mu Mugezi wa Nyabarongo
Umuhuzabikorwa Wungirije w'Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yemeye ko Akarere ayobora kazafasha mu gusana uru rwibutso
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude, ashyira indabo muri Nyabarongo
Umugezi wa Nyabarongo wajugunywemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruriba-abafite-ababo-bajugunywe-muri-nyabarongo-mu-gihe-cya-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)