Impanuka ya mbere yabaye ahagana saa Yine z'igitondo, ubwo umunyonzi yagonganaga n'ikamyo, agahita yitaba Imana.
Indi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Nyakiriba, Saa munani, ubwo ikamyo ya rukururana yacikaga feri ikagonga imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange, abantu babiri bitaba Imana, abandi icyenda barakomereka. Abantu bane bakomeretse cyane ndetse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi.
Polisi iracyakomeje ibikorwa by'ubutabazi kuko ikamyo yahise igwa munsi y'umuhanda, kandi hakaba hari umugore wavuze ko yabuze umwana we, bikavugwa ko yasigaranye inkweto ze gusa. Ntibiramenyekana niba uyu mwana yaguye muri iyi mpanuka.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umushoferi w'iyi kamyo ifite ibirango byo muri Kenya yahise atoroka, kuko yakomeretse bidakanganye.
Sembeba Ndayambaje wabonye iyi mpanuka yavuze ko ishobora kuba yatewe n'umuvuduko mwinshi iyi kamyo yagenderagaho.
Ati ''Ikamyo yamanukaga yihuta ihita igonga imodoka itwara abantu (taxi minibus) n'umukecuru wigenderaga ku ruhande, wanahise yitaba Imana. Turacyashakisha umwana wabuze turakeka ko kontineri y'ikamyo yamuryamiye."
Muri ako gace hakunze kubera impanuka nyinshi, dore ko nta mezi atatu yari ashize habereye izindi, kuko kugeza kuri uyu munsi hakiri n'ibisigisigi by'amakamyo y'abanyamahanga yahaguye, benshi bakaba bavuga ko imiterere y'umuhanda itameze neza n'abanyonzi batubahiriza amategeko y'umuhanda iri ku isonga mu bizitera.
Umuvugizi wa Polisi Mu ntara y'Iburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yabwiye IGIHE ko abakomeretse bajyanywe kuvurwa no kwitabwaho by'umwihariko.
Ati 'Iyi mpanuka yabayeho abantu batatu babura ubuzima bwabo, haza gukomerekamo abantu icyenda, muri bo batanu ni bo bakomeretse bikomeye, bakaba bajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi aho bari kwitabwaho n'abaganga.'
Yasoje yihanganisha imiryango yabuze ababo, asaba abashoferi kwita ku byapa bibaburira kuko ari byo biba bibateguza uko imbere hameze.