Riyad Mahrez yanenze cyane Neymar Jr na Kylian Mbappe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mahrez watsinze ibitego 3 muri 4-1 batsinze PSG mu mikino yombi, yavuze ko abakinnyi PSG igenderaho Neymar Jr na Mbappe aribo bayikozeho batuma itabasha kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League.

Yagize ati 'Ku rwego rwo hejuru,iyo utazi kugarira ushyira ikipe yawe mu bibazo.Icyakora uri (Cristiano) Ronaldo, (Lionel) Messi, Neymar cyangwa Mbappé,ufite impano idasanzwe hari inshingano zo kugarira wirengagiza.Iyo urebye ikipe ya PSG ubona ko bigoye ko yatwara Champions League igihe abakinnyi bose batugarira.'

Mahrez uhagaze neza cyane mu ikipe ya City,yahaye isomo PSG yashakaga kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League wikurikiranya.

Manchester City izahura na Chelsea ku mukino wa nyuma wa Champions League uzabera Istanbul muri Turkia gusa hari amakuru avuga ko uyu mukino ushobora kuzabera mu Bwongereza kubera ingamba za Covid-19 ziri gufatwa muri iki gihugu bikaba byabangamira aya makipe kukigeramo.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/riyad-mahrez-yanenze-cyane-neymar-jr-na-kylian-mbappe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)