Myugariro wa Police FC, Muvandimwe Jean Marie Vianney ku buryo bweruye yiyongereye ku mubare w'abakinnyi ba ruhago b'abanyarwanda basoje Kaminuza, ni nyuma y'ibirori byo gusoza aya mashuri bizwi nka 'Graduation' byabaye ku munsi w'ejo.
Ku munsi w'ejo ku wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021, nibwo abanyeshuri bize muri Kaminuza yigenga ya Kigali(ULK), bakoze ibirori byo kurangiza amasomo yabo(Graduation).
Muvandimwe akaba ari umwe muri abo aho asoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor's degree) mu bijyanye n'imari(Finance).
Tariki 26 Gashyantare nibwo Muvandimwe JMV yanyuze imbere y'abarimu bamwigishije abamurikira igitabo yanditse asoza amasomo ye ndetse anagisobanura bizwi mu rurimi rw'amahanga nka 'defense'.
Ni amasomo yize mu gihe cy'imyaka 3 kuva muri 2017 akaba yarayasoje uyu mwaka wa 2021.
Urugendo rwe mu masomo
Ubwo yamaraga kumurika igitabo cye, mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ari urugendo rutari rworoshye n'ubwo rwari rigufi, rwamusabye kwigomwa byinshi harimo n'umwanya yaboneraga inshuti ze.
Ati'ni urugendo rusa n'aho rwari ruto ariko kuri njye rwari rurerure cyane. Kwiga imyaka 3 ubifatanya no gukina ni ibintu bitari byoroshye ariko iyo ufite intego hari bimwe wigora kugira ngo ugire ibindi ugeraho. Hari kwigomwa inshuti, ukigomwa umwanya .'
'hari ibyo wirengagiza rimwe bikaba byatuma ushwana n'inshuti zawe, kubonana nabo ukabiha umwanya muto cyane .'
Ku mwaka we wa nyuma, yaje guhura n'imvune bari no mu mwiherero atemerewe gusohoka kandi ni nabwo bari bageze mu gihe cy'ibizami.
Ati'ndi mu wa 3 ejobundi turimo kurangiza nibwo nagize imvune kandi urabizi ko twari mu mwiherero tutemerewe gusohoka, kandi nibwo twari twinjiye mu bizami, nabuze uko mbikora gusa nabikoze maze koroherwa.'
Avuga ko ubwo yari arangije umwaka wa mbere wa Kaminuza yari yafashe umwanzuro wo kureka ishuri ariko kubera igitsure cy'ababyeyi be ahitamo kuyakomeza.
Ati'Ababyeyi banjye baramfashije cyane. Nukuri ni urugamba rutari rworshye. Ubwo nari nsoje umwaka wa mbere nari nafashe umwanzuro wo kureka ishuri burundu ariko ababyeyi banjye barabyanga, kuko icyo gihe nari nk'iri umwana bamfatira imyanzuro, bitandukanye n'ubu, yego n'ubu barangenga ariko hari imyanzuro mfata ntabagishije inama.'
Impamvu yahisemo kwiga kandi kandi afite akazi kamuhemba azanakora igihe kirekire ni uko n'ubundi ngo ababyeyi be batakundaga ko akina umupira ahubwo bashakaga yiga.
Ati'njye n'ubundi nakundaga kwiga nkunda gusoma ariko no mu rugo ntabwo bashakaga ko nkina umupira bajyaga bambuza kujya gukina bashakaga ko niga cyane uko byagenda kose.'
Icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye yacyize mu Rugando, icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye mu wa kane yayize CJFK riherereye Kicukiro, yahise ajya gukina muri Gicumbi amashuri ayakomereza i Gicumbi, ubwo yari ageze mu wa 6 yagarutse gukina muri Police FC akomereza muri CJFK.
Muvandimwe JMV winjiye muri Police FC muri 2016 avuye muri Gicumbi FC, yiyongereye ku rutonde rw'abakinnyi benshi b'abanyarwanda barangije Kaminuza.