Ni abantu 12 biyita Abamen bafatiwe mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi batawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rubakukiranyeho icyaha cy'ubwambuzi bushukana.
Aba bantu kandi bakurikiranyweho icyaha cyo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
RIB ivuga ko bumwe mu buryo bariya bantu bakoresha bambura abantu, bahitamo nimero za telefoni z'abantu bakoherezaho ubutumwa bugufi (SMS) bubamenyesha ko hari amafaranga ageze kuri konti yabo ya Mobile Money.
Nyuma bahamagara nyir'iyo nimero boherejeho amafaranga bamubeshya ko hari amafaranga yayobeye kuri telefoni ye bakamusaba kuyasubiza.
Iyo uwasabwe kuyasubiza adashishoje ngo arebe amafaranga niba koko yageze kuri konti ye agahita 'ayasubiza', aya mafaranga ahita ava kuri konti ye ya Mobile Money bakaba baramwibye.
Ubundi buryo bakoresha ni uko iyo bumvise uwo bahamagaye arimo gushidikanya, bamwoherereza ubundi butumwa bugufi buvuga ko ikigo cy'itumanaho kigiye gufunga nimero ye bakamubeshya gukurikiza amabwiriza bamuha yo gushyiramo imibare muri telefoni ye kugira ngo batayifunga, yabikora bakaba baramwibye.
Ubu ni nabwo buryo bakoresha bashuka uwo boherereje ubutumwa gusubiza amafaranga niba adashaka ko bafunga konti ye ya Mobile Money.
RIB yabonyeho guha ubutumwa abaturarwanda, igira iti 'RIB irongera kwibutsa abaturarwanda kugira amakenga igihe bahamagawe n'aba batekamutwe, kudakora ibyo babasaba kuko baba bagamije kwiba no gutanga amakuru kugihe kugirango bafatwe.'
Bamwe mu bakunze gutaka ko bahamagawe n'aba batekamutwe, banabavugaho ikinyabupfura gicye kuko iyo bumvise wamaze kubatahura bagutuka bakakwandagaza.
UKWEZI.RW