Gyms zari zimaze igihe zifunze zashyiriweho amabwiriza y'uko zizakora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri iheruka, biteganya ko ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri byemerewe gukora ariko amabwiriza y'uburyo bizakora azashyirwaho na Minisiteri ya Siporo.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021, Minisiteri ya Siporo yashyize hanze aya mabwiriza agenda uko ibi bigo bizakora binubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Aya mabwiriza avuga ko imyitozo yemewe muri ibi bigo ari iyo kubaka umubiri n'imyitozo ngororamubiri ya Fitness Exercises.

Naho imyitozo yo mu matsinda izwi nka Group Aerobics Exerises yo ikaba yemewe gukorerwa hanze gusa kandi abayikora bagahana intera ya metero ebyiri.

Aya mabwiriza kandi ateganya ko abajya gukorera imyitozo muri gym bagomba kubikora mu byiciro kandi hagati y'icyiciro kimwe n'ikindi hakaba harimo umwanya nibura w'isaha imwe wagenewe gusukura ibikoresho byo muri gym.

Aya mabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, harimo n'areba abajya gukorera imyitozo muri gym ko bagomba kwambara neza udupfukamunwa mbere na nyuma yo gukora imyitozo.

Bagomba kandi gushyiramo intera ya metero ebyiri kandi bakitwaza bimwe mu bikoresho nk'agakeka ndetse n'igitambaro cyo kwihanaguza (Towel/Esuis-main).

Basabwe kandi kwitwaza umuti usukura intoki (Hand sanitizer) ku buryo yawukoresha igihe cyose bibaye ngombwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gyms-zari-zimaze-igihe-zifunze-zashyiriweho-amabwiriza-y-uko-zizakora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)